skol
fortebet

Lionel Sentore yasubiye mu rukundo nyuma yo gutandukana na Bijoux

Yanditswe: Wednesday 06, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Lionel Sentore ukorera umuziki i Burayi mu Bubiligi,yatangaje ko yabonye undi mukunzi nyuma yo gutandukana n’umukinnyi wa Sinema Nyarwanda Munezero Aline [Bijoux] batamaranye kabiri.

Sponsored Ad

Lionel Sentore yavuze ko ubu afite undi mukobwa kandi mwiza bari mu rukundo ndetse yavuze ko ari igeno Imana yamuhaye.

Ni kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI,yahamije ko ubu anezerewe mu rukundo rushya kandi bakaba bamaranye igihe.

Ati "Umuntu arahari cyane, umuntu watowe mwiza cyane, arahari cyane ni ukuri ku Imana. Tumaranye igihe kinini, kirimo gihagije."

Abajijwe ikintu cyamutinyuye kongera kujya mu rukundo nyuma yo kudahirwa n’urugo rwa mbere, yagize ati "Ni igeno ry’Imana, Imana iba ifite ibintu igenera umuntu, ikakunyuza muri bino kugira ngo uzabone biriya, ni muri ubwo buryo nabivugamo."

Ku kijyanye n’ubukwe yirinze kuvuga byinshi ariko ahamya ko byose bishoboka kandi bikorwa n’Imana.

Muri Mutarama 2022 ni bwo Lionel Sentore na Bijoux bakoze ubukwe biyemeza kubana akaramata ariko nyuma y’igihe gito bahise batandukana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa