Lolilo yibasiye abahanzi b’Abarundi bikomye abateguye Trace Awards 2023
Yanditswe: Friday 27, Oct 2023
Umunyabigwi mu muziki w’u Burundi n’Akarere muri rusange Lolilo Simba, yatangaje ko abahanzi bo mu Burundi badakwiye kwikoma abateguye Trace Awards 2023 kuko nta n’umwe ufite ubushobozi bwo kwegukana igihembo.
Uyu muhanzi uzwi guhera mu myaka 20 ishize,yavuze ko nubwo hari abahanzi bo mu Burundi barimo nka B FACE bavuze ko Trace Group yirengagije umuziki wabo,Lolilo we abona batari ku rwego rwo hejuru.
Ati "Abahanzi b’Abarundi ntabwo bakora umuziki ukenewe ku isoko.Ntabwo bafite talents zatuma batwara Trace Awards.Bareke igiturire[ruswa]barwanire igihugu."
Mu kiganiro cyihariye B Face yahaye IGIHE mu minsi ishize ubwo yari yitabiriye ibirori bya Trace Awards,yahishuye ko nubwo yatumiwe muri ibi birori, atigeze anyurwa no kuba nta muhanzi w’i Burundi uri mu bahatanira ibihembo.
Ati “Urebye abahanzi bose bo mu Karere usanga ikibuga cyabo cyarabaye u Burundi, hari n’abaza gukorera ibitaramo iwacu bakabona abafana baruta abo babona iwabo. Rero sinzi impamvu twe batadukingurira imiryango.”
B Face uhamya ko atazi impamvu ibikorwa byabo bidahabwa agaciro.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *