skol
fortebet

Miss Pamella yerekeje i Burundi gusanganira umugabo we The Ben ugiye kuhataramira

Yanditswe: Saturday 09, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uwicyeza Pamella umugore wa The Ben, yamaze kugera mu gihugu cy’u Burundi

Sponsored Ad

Mu mashusho yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, Pamella agaragaza ko yageze i Burundi aho yitabiriye igitaramo umugabo we agiye kuhakorera ku itariki ya 1 Ukwakira 2023, ndetse n’imyiteguro yacyo ikaba igeze kure cyane.

Ni nyuma y’aho ku munsi w’ejo kuwa Gatanu tariki 8 Nzeri 2023, ku mbuga nkoranyambaga z’abantu ku giti cyabo ndetse n’izibigo by’itangazamakuru hiriwe hacicikana inkuru y’uburyo Pamella yasabye The Ben ko bajyana i Burundi nyuma undi akaza kumwemerera.

Yagize ati: "Twazajyana mukunzi?. Nkunda i Burundi. Nahoze ntegereje igihe kitari gito kuhasura". The Ben nawe yahise ajya ahatangirwa ibitekerezo amubwira ko nta kibazo bazajyana rwose.

Kuri ubu biri kuvugwa ko Pamella yamaze gukabya inzozi ze zo gukandagira ku butaka bw’i Burundi. Abaturage b’u Burundi bishimiye kuzabona The Ben na Pamella batemberera mu mihanda y’iki gihugu. Umugabo we The Ben uri kubarizwa muri Amerika, ategerejwe bikomeye i Burundi.


Iyi foto yaba yafatiwe i Bujumbura aho Miss Pamella yerekeje kugirango ashyigirire The Ben mu gitaramo agiye kuhakorera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa