skol
fortebet

Otile Brown yatandukanye n’umukunze we ukomoka muri Ethiopia

Yanditswe: Saturday 29, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi wo muri Kenya uririmba injyana ya RnB,Otile Brown, wiswe n’ababyeyi Jacob Obunga, yemeje ko yatandukanye n’umukunzi we ukomoka muri Etiyopiya,Nabayet uzwi ku izina rya Nabbi.
Mu nyandiko yanditse kuri Instagram, Uyu musore wakozwe indirimbo zakunzwe nka Mapenzi hisia,Dusuma n’izindi, yasobanuye ko we na Nabbi bahisemo gutandukana, ariko bazakomeza kugirana umubano.
Yagize ati“Njye na Nabbi ntitukiri kumwe…ubwo duherukana tkwari turimo kugerageza gushaka inzira igana imbere ariko (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi wo muri Kenya uririmba injyana ya RnB,Otile Brown, wiswe n’ababyeyi Jacob Obunga, yemeje ko yatandukanye n’umukunzi we ukomoka muri Etiyopiya,Nabayet uzwi ku izina rya Nabbi.

Mu nyandiko yanditse kuri Instagram, Uyu musore wakozwe indirimbo zakunzwe nka Mapenzi hisia,Dusuma n’izindi, yasobanuye ko we na Nabbi bahisemo gutandukana, ariko bazakomeza kugirana umubano.

Yagize ati“Njye na Nabbi ntitukiri kumwe…ubwo duherukana tkwari turimo kugerageza gushaka inzira igana imbere ariko ikibabaje nuko twahisemo kunyura inzira zitandukanye.

N’umuntu utangaje kandi kubw’ibyo, nzahora umwubaha,mwiteho kandi mubere umuntu mwiza. Nta kindi umwifuriza uretse gutera imbere neza."

Aba bombi bakundanaga batari kumwe, ndetse bemera ko bitari byoroshye gukundana kuko bagerageje gutandukana inshuro nyinshi mbere, ariko bakomeza kubyutsa urukundo.

Nabbi yamenyekana ubwo uyu muririmbyi yamwerekanaga ku mugaragaro nk’umukunzi we, nyuma yo gutandukana byeruye na Vera Sidika.

Otile na Nabbi baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga, bituma benshi mu bakunzi b’uyu muhanzi bemeza ko umubano wabo uzavamo ubukwe.

Amakuru yo gutandukana kwabo yasize benshi mu bafana babo bababaye cyane kuko bagaragaje ko bashinze imizi kuva batangaza ku mugaragaro ko basubiranye muri 2020.

Nabbi ni umuhanga mu binyabuzima, umushakashatsi,aba muri Australia ariko aza muri Kenya rimwe na rimwe. Bombi bahuriye ku mbuga nkoranyambaga nyuma bahurira muri Australia ubwo uyu muririmbyi yari yagiye gukora igitaramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa