skol
fortebet

Rihanna na Fenty Beauty ye imugize umuherwe w’umugore mu bambere muri America

Yanditswe: Saturday 03, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Rihanna wamamaye mu bihangano byakunzwe n’ubu bigikurikirwa cyane akomeje kwigwizaho umutungo akomora ku nganzo ye y’umuziki ariko nanone abifashijwemo na kompanyi yiwe yashinze izwi nka Fenty Beauty.

Sponsored Ad

Iyi sosiyete yashinze muri Nzeri 2017, ahanini niyo yamwongereye imbaraga ku mutungo we aho yagize uruhare mu gutuma agira umutungo ungana na miliyari 1.4 z’Amadorali.Uyu mutungo kandi wanamuhesheje kuza mu baherwekazi 20 bakize muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri uyu mwaka.

Urutonde rwa Forbes magasine, ruherutse gushyirwa hanze kuri uyu wa kane rwagaragaje ko Rihanna aza ku mwanya wa 20 mu bagore bakize muri Amerika, akaza ku mwanya wa mbere mu bahanzikazi aho yanikiye abarimo Taylor Swift na Beyonce baza bamukurikiye.

Umutungo wa Rihanna ukubye kabiri uwa Taylor swift kuko we abarirwa muri miliyoni 740 z’amadolari ariko nanone nawe akaba yanyuze kuri Madonna, bivugwa ko afite umutungo wa miliyoni 580 z’amadolari, ndetse na Beyoncé ubarirwa miliyoni 540 z’amadorari.

Mu bindi byamamare byaje mu b’imbere muri rusange harimo Oprah Winfrey waje ku mwanya wa 13 ubarirwa miliyari 2,5 z’amadorari, na Diane Hendricks ubarirwa miliyari 15 z’amadorari.

Rihanna yaje mu b’imbere mu gihe yari amaze igihe adakora cyane nyuma y’uko yibarutse imfura ye agasa n’ugabanyije umwanya yashyiraga mu muziki kugirango yite ku mwana n’umukunzi we Asap Rocky.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa