skol
fortebet

Rihanna yahishuye ko atwite inda ya kabiri

Yanditswe: Monday 13, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Icyamamare mu njyana ya Pop na R&B,Rihanna yagartse ku rubyiniro nyuma y’imyaka 5 yarateye umugongo muzika aho kuri iki cyumweru yaririmbye mu gice cya mbere cy’umukino wa nyuma wa Super Bowl ndetse agatangaza ko atwite inda y’umwana wa kabiri.
Nyuma y’igihe ategerejwe na benshi,Rihanna mu myenda ya Pink idasanzwe yaririmbye indirimbo ze zakonzwe muri iki gitaramo ahereye ku yitwa "Bitch Better Have My Money",amanurwa mu kirere ashyirwa ku butaka aho yaririmbye izindi ndirimbo ze zakunzwe (...)

Sponsored Ad

Icyamamare mu njyana ya Pop na R&B,Rihanna yagartse ku rubyiniro nyuma y’imyaka 5 yarateye umugongo muzika aho kuri iki cyumweru yaririmbye mu gice cya mbere cy’umukino wa nyuma wa Super Bowl ndetse agatangaza ko atwite inda y’umwana wa kabiri.

Nyuma y’igihe ategerejwe na benshi,Rihanna mu myenda ya Pink idasanzwe yaririmbye indirimbo ze zakonzwe muri iki gitaramo ahereye ku yitwa "Bitch Better Have My Money",amanurwa mu kirere ashyirwa ku butaka aho yaririmbye izindi ndirimbo ze zakunzwe nka "Only Girl (In the World)" to "Rude Boy" and "Work."

Mu minota 13 yamaze ku rubyiniro,Rihanna yari akikijwe n’ababyinnyi nabo bari bambaye imyambarire itangaje.

Abantu bakibona Rihanna bahise bemeza ko atwite kubera ko inda ye yari nini ndetse nyuma y’igitaramo umuhagarariye yemeje ko ari ukuri uyu muhanzikazi atwite.

Uyu muhanzikazi yabyaranye umwana wa mbere w’umuhungu n’umuraperi A$AP Rocky muri Gicurasi 2022. Rocky yari muri stade afana umukunzi we wari ku rubyiniro.

Rihanna yasoje igitaramo cye aririmba indirimbo "Diamonds"ndetse hahita haterwa ibishashi kuri stade bijya mu kirere.

Rihanna yiyongereye ku bandi bahanzi baririmbye ku mukino wa Super Bowl, nka Lady Gaga, Beyonce, Prince, Madonnana the Rolling Stones.Uyu mukino wa NFL warebwe n’abasaga miliyoni 100 muri Amerika gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa