skol
fortebet

Rihanna yavuze ko yiteguye guhangana n’umuntu uzavuga nabi inda atwite

Yanditswe: Friday 18, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Rihanna witegura kwibaruka mugihe gito yavuze ko yishimira kuba agiye kuba umubyeyi ariko akaba ababazwa n’abantu batangiye kumwinjirira mubuzima ariko akaba yiteguye guhangana n’umuntu wese uzagerageza kuvuga nabi inda atwite cyangwa umwana we igihugu cyose azaba arimo.

Sponsored Ad

Uyu muhanzikazi ufite inda yimvutsi avugako yiteguye kurengera umwana atwite n’umuryango we kuko ngo yabonye hari abantu batangiye kumwinjirira mubuzima, ibintu avugako atifuza nagato.

Aganira n’ikinyamakuru Q-Magazine yabajijwe uko yumva amerewe nk’umugore witegura kubyara ahamyako ameze neza ariko avugako arembejwe n’abantu batangiye kumwinjirira mubuzima nk’umubyeyi.

Yagize ati :“Meze neza ndishimye cyane, mfite amatsiko y’uburyo bazajya banyita umubyeyi, mfite amatsiko y’umuwana nzabyara, gusa mbabazwa n’abashaka kunyinjirira mubuzima”

Uyu mugore w’imyaka 34 y’amavuko yakomeje agira ati :“Niteguye guhangana n’umuntu wese uzavuga nabi inda ntwite n’umwana wanjye igihugu azaba arimo cyose”

Mu minsi ishize nibwo umuhanzikazi Robyn Rihanna Fenty uzwi nka Rihanna yagaragajeko atwite inda nkuru ndetse agaragara arikumwe n’umukunzi we, umuraperi Asap nkuwamuteye inda, kuva uyu mugore yagaragaza inda ye ntagisiba kuyerekana muruhame.

Rihanna yavuze ko atazihanganira umuntu wese uzagerageza kuvuga nabi inda atwite cyangwa umwana azibaruka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa