skol
fortebet

Safi Madiba yavuze ijambo rikomeye kubagore, anabatura indirimbo agiye gushyira hanze

Yanditswe: Friday 11, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Niyibikora Safi wamenyekanye mu muziki Nyarwanda nka Safi Madiba yasohoye integuza y’indirimbo’wont lie to you’ ayitura abagore bose muri rusange nkabantu bagira uruhare rukomeye kubuzima bwamuntu.

Sponsored Ad

Munkuru dukesha inyaRwanda uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo izasohoka mucyumweru gitaha, asobanura byinshi kuriyo n’impamvu yayituye abagore bose.

Safi Madiba mu magambo yavuze yavuze ko ntabo baba ari bo hatari abagore,ndetse ko bireba abagore bose aho bari kuko nibo babarema bakanagira uruhare rukomeye kubuzima bwabo.

Yagize ati" Twaba turi bande hatari abagore. ibi bireba abagore bose aho bari baturema kandi bakagira uruhare rw’ingenzi mubuzima bwacu. Mudahari ntacyo twaba turi cyo. Urukundo n’ikintu kiza. Sinababeshya."

Indirimbo ’Wont lie to you’ n’indirimbo imaze amasaha macye uyu muhanzi ayishyize hanze nk’integuza. N’indirimbo yakorewe muri Canada aho ituye. abantu benshi bagaragaje ko bayitegerezanyije amatsiko bitewe nukuntu amashusho yayo agaragara muburyo bubereye ijisho.


Safi Madiba yashyize hanze integuza y’indirimbo’Wont lie to you’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa