skol
fortebet

Senderi yasohoye indirimbo ishimira Inkotanyi zakuye u Rwanda mu icuraburindi

Yanditswe: Thursday 08, Apr 2021

Sponsored Ad

Nzaramba Eric uzwi nka Senderi umenyerewe mu gukora indirimbo zivuga ku mateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’Inkotanyi zahagaritse Jenoside.

Sponsored Ad

Ni indirimbo yafatanyije n’itsinda ryitwa Kwacu Family ryiganjemo urubyiruko rwari ruto mu gihe cya Jenoside.

Mu kiganiro Senderi yagiranye IGIHE dukesha iyi nkuru yavuze ko ari indirimbo bakoze bashaka gushima Inkotanyi zagize uruhare rukomeye mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Mfatanyije n’urubyiruko Kwacu Family twakoze indirimbo yo kwibuka no gushima ingabo z’ Inkotanyi zarokoye abicwaga muri Jenoside yakorerwaga abatutsi 1994. Tuzirikana kandi Inkotanyi zaguye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda ntituzatatira igihango dufitanye n’Inkotanyi zaturokoye.”

Yakomeje avuga ko urubyiruko ruri muri iyi ndirimbo rwagizweho ingaruka na Jenoside ariko rukaza kwiteza imbere mu buryo butandukanye.

Ati “Urubyiruko ruri muri iyi ndirimbo mu 1994 bari bakiri bato Inkotanyi zirabarokora zibaha ubuzima barazishima cyane bakuriye mu biganza byazo ubu barangije za kaminuza abandi barikorera ubu bose n’imbaraga z’igihugu bashishikajwe no kurinda ibyagezweho no kubisigasira . Iyi ndirimbo kandi Twaririmbye irimo amagambo Inkotanyi zakoreshaga zirokora abicwaga muri Jenoside yakorerwaga abatutsi 1994.”

Aya magambo bifashishije arimo nka ‘Humura ntacyo mukibaye, ntimugipfuye, Tuje kubatabara, abandi bari he ?, Nihumure turi Inkotanyi, tuje kubarokora’ n’andi menshi.

Senderi yasabye urubyiruko kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo ibyabaye bitazongera.

Ati “Urubyiruko ndarusaba kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside aho yava hose bakayirwanya byimazeyo. Igihugu kirabakunda namwe rubyiruko mubigire ihame mugikunde mugikorere kuko ntikirobanura, giha amahirwe uwo ari we wese.”

Senderi yatangiye kuririmba mbere gato ya 1994, umuziki we wiganjemo indirimbo zivuga ku bumwe n’ubwiyunge, politiki y’iterambere ry’igihugu, isuku, kwirinda ibyorezo nka Sida na Malariya, ubukungu, urukundo, umutekano n’ibindi.

Akunze no kwibanda ku ndirimbo zihumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, amaze gukora indirimbo nyinshi zikubiyemo ubutumwa bwo kwibuka abazize Jenoside, izamagana abahembera amacakubiri ndetse n’izifasha abarokotse kwiyumvamo imbaraga n’icyizere cyo kubaho neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa