Teta Diana yaje gutaramira i Kigali k’umunsi mpuzamahanga w’abagore
Yanditswe: Tuesday 08, Mar 2022
Umuhanzikazi Nyarwanda munjyana gakondo Teta Diana yateguye igitaramo mugihe kirenga isaha k’umunsi ngarukamwaka wahariwe abagore wizihizwa buri tariki 8 Werurwe.
Teta Diana umaze iminsi mu Rwanda cyane ko asanzwe aba ku mugabane w’u Burayi, byitezwe ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Werurwe 2022 aribwo arataramira abakunzi be.
Iki gitaramo kirabera kuri ‘Centre Culturel Francophone’,aho kwinjira ari ibihumbi icumi (10,000Frw.)
Teta Diana yasabye abakunzi be bifuza kwitabira iki gitaramo ko bafata imyanya hakiri kare bitewe nuko imyanya yo kwicaramo ari mbarwa.
Munkuru dukesha ikinyamakuru IGIHE Teta Diana yagize ati “Icyo nteguriye abakunzi banjye ni igitaramo cya Live, ibindi ni ubusabane no kugura CD yanjye isinyeho.”
Teta Diana yaherukaga gutaramira i Kigali mu 2019 mbere gato ya Covid-19. Muri iki gitaramo byitezwe ko azaririmbira abakunzi be nyinshi mu ndirimbo ziri kuri album ye yise ‘Iwanyu’, EP yise ‘Umugwegwe’ n’izindi.
Teta Diana yateguriye abakunzi be igitaramo k’umunsi mpuzamahanga w’abagore
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *