skol
fortebet

The Ben yabwiye umugore we amagambo aryohereye ku isabukuru ye

Yanditswe: Wednesday 31, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga The Ben yifurije isabukuru nziza umugore we Uwicyeza Pamella yanamaze guha akabyiniriro ka ‘Mado’.

Sponsored Ad

Iyi n’isabukuru ya Pamella ya mbere kuva yabana n’umuhanzi The Ben nk’umugore n’umugabo nyuma yo gukora ubukwe mu mpera za Ukuboza 2023.

Ati “Isabukuru nziza shingiro ry’ubuzima bwanjye, wowe utuma umunsi urabagirana kubw’urukundo no kumwenyura, unsunikira kuba umuntu mwiza. Dore undi mwaka wo guseka gusangira, kumenya ibishya , ibihe byiza kandi cyane cyane kumvira ijwi ry’Imana."

Yakomeje agira ati" Ndifuza ko umunsi wawe wakubera mwiza nk’uko ukora uwanjye, ubimenye none ko unsunikira kugera ku ntambwe nshya buri munsi. Urakoze kubw’urukundo rwawe rutazigama. Reka uyu mwaka uzane umunezero wose ukwiye n’ibindi, ndagukunda Mado!”

Aya magambo The Ben ayabwiye umugore nyuma y’uko mu minsi ishize we yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye ‘Rwanda Day’ itegerejwe kubera i Washington DC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa