skol
fortebet

The Ben yahishuye aho ubukwe bwe na Pamella buzabera

Yanditswe: Saturday 14, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Mpuzamahanga w’umunyarwanda Mugisha Benjamin n’umukunzi we UWICYEZA Pamella bemeje itariki bazakoreraho ubukwe ndetse naho buzabera.

Sponsored Ad

Aba bombi batangaje ko ubukwe bwabo buzaba Tariki 23 Ukuboza 2023.

Umuhanzi The Ben yatangarije Radio Rwanda ko ubukwe bwe buzabera muri Kigali Convention Centre tariki 23 Ukuboza 2023.

Yavuze ko Mbere y’aho tariki ya 15 Ukuboza hazaba ubwo gusaba no gukwa,mu busitani buherereye hafi na Intare Conference Arena i Rusororo.

Aba bagiye gusezerana imbere y’Imana,mu gihe kuwa 31 Kanama 2022 basezeranye imbere y’Amategeko.

The Ben usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika yabajijwe aho azatura n’umugore we Uwicyeza Pamella nyuma yo gukora ubukwe, asubiza ko ari hombi.Ati “Tuzaba hombi! kuko aha ni mu rugo, turahafite."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa