skol
fortebet

The Ben yahishuye umuntu witabiriye ubukwe bwe bikamunezeza cyane

Yanditswe: Sunday 17, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi The Ben yatangaje ko ubukwe bwe n’umukunzi we Uwicyeza Pamella bwagenze neza ku buryo atabikekaga ariko yishimiye cyane ko Nyirakuru yabutashye nyuma y’iminsi yari arwaye cyane.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yahaye Radio Rwanda,Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yavuze ko yashimishijwe no kuba nyirakuru yaratashye ubukwe bwe.

Yagize ati:" Ikintu cyanshimishije ni uko mu minsi yashize ngira ngo nko mu byumweru bibiri bishize, Nyogokuru wanjye yararwaye cyane ndetse bigera ahantu habi cyane, ariko kuba yari mu bukwe bwanjye ejo, ibi ni ibihe udashobora gutesha agaciro habe na gato kuko ni ibintu bikomeye cyane, mbese muri make ni ubukwe bw’umuntu ariko ni n’ubukwe bw’umubyeyi".

The Ben yavuze ko yari afite ubwoba ku munsi w’ubukwe bwe bwo gusaba no gukwa ,bwabaye kuwa 15 Ukuboza,ahanini kuko ubukwe aba ari ubw’umuryango.

Yagize ati "N’umunsi nari nifitiye akantu kameze nk’akoba ariko kagenda kayenga bitewe n’uko umunsi wagendaga umera neza kurushaho, ibyiyumviro byanjye rero ntabwo nabirondora".

Ubwo The Ben yari abajijwe icyamuteraga ubwoba yagize ati" Ni ubwoba bw’ibyishimo, hari igihe uba ufite ibyishimo bigutera kugira amarangamutima hanyuma bikagutera akoba ukuntu. Rero byari ibintu bidasanzwe kuko uriya munsi nubwo wari uwacu, wari n’umunsi w’ababyeyi buriya.

Ni ukuvuga ngo uba ubizi neza ko ari ibihe ababyeyi basengeye igihe kinini cyane, ababyeyi bacu babyifuje kuzabibona noneho kubibaha bakiriho, biba birenze cyane".

The Ben avuga ko kuba umuryango we wose warabashije kwitabira ibirori bye, ari ibintu by’agaciro gakomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa