skol
fortebet

The Ben yishimiye guhura n’icyamamare , Shawn Mendes ukomoka muri Canada

Yanditswe: Thursday 19, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Nyarwanda, Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, yishimiye guhura n’icyamamare mu muziki, Shawn Mendes uri mu Rwanda mu kiruhuko.

Sponsored Ad

Amakuru yo guhura kw’ibi byamamare byombi, yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 18 Ukwakira 2023, binyuze ku mashusho The Ben yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze.

Shawn Peter Raul Mendes wamamaye mu muziki nka Shawn Mendes, akomoka muri Canada, azwi cyane mu ndirimbo Siñorita yakoranye na Camila Cabello bahoze bakundana.

The Ben, wishimiye guhura n’uyu munyamuziki w’icyamamare ku Isi, yavuze ko ari iby’agaciro kuko kuva kera yahoze amukunda, akaba yanejejwe no guhura na we.

Yagize ati “Uri igisobanuro nyakuri cy’umuntu mwiza, kuva kera nari umufana wawe. Wakoze ku bw’aya mahirwe.”

Aba bombi bahuriye mu Karere ka Musanze muri hotel ya ‘One&Only Hotel’, ndetse abari hafi ya The Ben, barimo umunyamakuru David Bayingana, mu byo yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, yatangaje ko bagiranye ibiganiro by’ingirakamaro.

Shawn Mendes asuye u Rwanda mu gihe mu mpera z’umwaka ushize ndetse n’intangiriro z’uyu mwaka, uwo bahoze bakundana, Camila Cabello na we yasuye u Rwanda ndetse anahizihiriza ubunani.

Camila Cabello ubwo yagiriraga uruzinduko rw’ibanga mu Rwanda tariki 31 Ukuboza 2022, yasuye ibyiza nyaburanga bitandukanye birimo uduce two mu Karere ka Musanze mu Kinigi.

Mu byo yatangaje yavuze yishimiye Igihugu cy’u Rwanda n’abagituye, anagaragaza ko yishimiye kubona ingagi kuko biri mu bintu atari yarigeze arota.

Shawn Peter Raul Mendes ni umusore w’imyaka 25 wavukiye muri Canada, yatangiye kwamamara mu 2013, azwi cyane mu ndirimbo zirimo “Treat You Better”, “There’s Nothing Holdin’ Me Back”, “If I Can’t Have You” n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa