skol
fortebet

Theo Bosebabireba yacungiwe umutekano nk’umunyacyubahiro ukomeye muri Mozambike [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 14, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Uwiringiyimana Theogene [Theo Bosebabireba] yashimangiye bidasubirwaho ko ari Umwami w’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Karere k’Afrika y’Iburasirazuba ubwo yakirwaga mu buryo budasanzwe muri Mozambique mu Mujyi wa Maputo.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022 ni bwo Theo Bosebabireba yageze muri Mozambique aho yitabiriye igiterane gikomeye yatumiwemo na Prophet Eric Uwayesu. Akigera ku kibuga cy’indege, yasanganiwe n’abaje kumwakira bari ku mamoto yihariye.
Mu (...)

Mu mihanda ya Maputo, Theo Bosebabireba yari acungiwe umutekano mu buryo bukomeye.

Yari ashagawe na za moto z’abanyamwuga bashinzwe gucungira umutekano abanyacyubahiro muri Mozambique.

Ni ibintu byagaragaje ko uyu muhanzi yubashywe bikomeye na cyane ko yakiriwe mu buryo butarakorerwa undi muhanzi nyarwanda uwo ari we wese.

Ikinyamakuru InyaRwanda kivuga ko abasore b’inkorokoro bari batwaye izo moto, ari ababarizwa muri Kompanyi yo muri Mozambique "ishinzwe gucunga umutekano w’abanyacyubahiro runaka".

Iyo kompanyi ibarizwamo n’Abapolisi n’abasivile bake kandi ngo ni nini cyane.

Prophet Uwayesu yabwiye Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko batumiye Theo Bosebabireba kuko ari umuhanzi ufite abakunzi benshi cyane muri Mozambique.

Yakomeje ati "Ni umuhanzi wa bose, yaba abajya mu nsengero n’abatajyamo. Hano rero benshi bazisangamo cyane ko ubutumwa atanga n’utaragera mu rusengero cyangwa aho yaba asengera hose kubwumva biroroha".

Ibitekerezo

  • Teo turamukunda aritwebwe abanyarwanda yaraduhemukiye twaramubuze

    Ariko ndebera ibyo birara byiyita abakozi b’Imana?!?!?!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa