skol
fortebet

Umuhanzi Bahati yahaye impano idasanzwe umugore we ku isabukuru y’ubukwe bwabo

Yanditswe: Saturday 21, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Bahati yijihije isabukuru y’imyaka 7 amaze abana n’umugore we Diana Marua amuha impano idasanzwe -imodoka ya Range Rover Vogue Autobiography.

Sponsored Ad

Muri videwo nziza yasangije ku mbuga nkoranyambaga, Bahati yashyikirije urufunguzo rw’imodoka uyu mugore we watunguwe kandi agira amarangamutima menshi.

muri iyi videwo, Bahati yabwiye Diana Marua ati:

“Iyi modoka niyo yonyine iri muri Kenya. N’iyawe bwite. Iyi ni Range Rover Vogue Autobiography. Ni yo nziza igezweho, kandi izi n’imfunguzo z’imodoka. Ifite ibintu byihariye kubera wowe... Nturirire, uyishimire kuko ubikwiye. ”

Ubundi butumwa Bahati yanditse ku mbuga nkoranyambaga bugira buti

"Mukundwa Diana, ni byiza kuba tumaze imyaka irindwi turi kumwe. Iki cyonyine ni ikimenyetso cyerekana ko Imana yatunganyije urukundo rwacu kandi bikaba bigaragara ko igihe kigeze ngo tugire urugo rw’inzozi.

Reka abantu batwifuriza gutandukana bamenye ko bazasaza batabibonye.Kuki bahora bifuza ko dutandukana?,ntabwo ari uko ndamutse ngiye bansimbura."

Uyu Diana Marua,nawe yishimiye impano ndetse ararira,ashimira Imana ko yamuhaye umugabo umukunda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa