skol
fortebet

Umuhanzi Bahati yibasiwe cyane azira guherekeza umugore we kwiyogoshesha imyanya y’ibanga

Yanditswe: Thursday 12, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi witwa Bahati n’umugore we, Diana Marua, bo muri Kenya, bagiye kwizihiza isabukuru y’imyaka irindwi bamaze babana, kandi uyu muhanzi aherekeza umugore we aho agiye hose.

Sponsored Ad

Mu mafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Bahati yarebye uko umugore we, Diana Marua,yogoshwe mu myanya y’ibanga ye.

Mbere y’uko bizihiza isabukuru y’imyaka 7 babana,uyu muhanzi ngo ari kugenda aha impano uyu mugore we buri munsi kugeza ku munsi w’ibirori.Ubwo azamuha impano 7 zingana n’icyumweru.

Mu mpano uyu muhanzi yahaye uyu mugore we,harimo kujya kumukoreshereza inzara ariko yatunguranye amujyana kwiyogoshesha imyanya y’ibanga ye.

Bahati ntabwo yasohotse mu cyumba ubwo umugore we yogoshwaga imyanya y’ibanga Yahagumye yitegereza inzira zose byakozwemo.

Uyu muhanzi yaranditse ati: "Umwamikazi wanjye @Diana_Marua yambwiye ko ashaka kwisukura mbere y’uko muha impano. Nahatirije ko tugomba kujyana mu cyumba cyo kumwogosheramo imyanya y’ibanga kuko nari nkeneye kureba uko bigenda. Ese mwiteguye kubona impano no.1 hanze mu impano zirindwi? "

Amafoto y’uyu se w’abana batanu yateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga, benshi bakavuga ko bitari byiza gushyira hanze ubuzima bwite bwe n’umugore we.

Bamwe bagiriye inama uyu muririmbyi ko hari ibintu bimwe bigomba guhishwa.

Munsi y’iyi foto,umwe yagize ati "Abantu bamwe muri iyi si nta mahame bagira,ntabwo bahisha ubuzima bwabo bwite.Ibintu nk’ibi sibyo gushyira ku mbuga nkoranyambaga."

Abandi benshi banenze uyu muhanzi ko yisebeje we n’umugore we basanzwe bakunzwe muri Kenya iwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa