skol
fortebet

Umuhanzi Confy yahishuye uburwayi amaranye umwaka urenga n’isomo bwamwigishije

Yanditswe: Tuesday 24, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Munyaneza Confiance uzwi nka Confy uri mu bagezweho mu Rwanda, yatangaje ko amaze umwaka n’igice abana n’ikibazo cy’uburwayi bwitwa ’Vitiligo’ gituma uruhu ruzana amabara adasanzwe, avuga ko amaze kubyakira, kandi ko yifuza ko n’abandi bafite iki kibazo biyakira, bagaterwa ishema n’abo bari bo.

Sponsored Ad

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram,Confy, yavuze ko icyo gihe cyose amaze afashwe n’iyi ndwara ,cyabaye urugendo rwo kwimenya , gukomera no kwiyakira.

Yongeyeho ko kuva yatangira kubona imihindagukire y’uruhu rwe , yabanje kugira ubwoba ariko nyuma azakubona ko aricyo cyimugira umuntu wihariye, ashishikariza abandi bantu nabo barwaye iyi ndwara kudaterwa n’ipfunwe.

Vitiligo ni indwara ikunze kwibasira igice runaka cyo ku mubiri w’umuntu ikarangwa n’amabara aza ku ruhu, akaba yanakwira umubiri wose .

Ibitekerezo

  • Birababaje twese nk’abakunda uyu muhanzi,gusa ntarirarenga azaze i Nyamata tumuhe umuti azakira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa