skol
fortebet

Umuhanzi Mohombi yakwirakwije amakuru y’ibihuha ku Rwanda

Yanditswe: Tuesday 31, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihe u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo bibanye nabi,umuhanzi uri mu bazwi cyane muri kiriya gihugu,Mohombi,yakwirakwije amakuru y’ibihuha ku mbuga nkoranyambaga ze.
Hari itangazo ry’ikinyoma byavugwaga ko ari irya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda,ryakomeje gukwirakwizwa n’abanyekongo ku mbuga nkoranyambaga.
Iryo tangazo niryo na Mohombi yabonye ahita arishyira kuri Twitter gusa u Rwanda rukimara kuryamagana yahise arisiba.
Iri tangazo ryatangiye gukwirakwira kuwa 25 Mutarama 2023 (...)

Sponsored Ad

Mu gihe u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo bibanye nabi,umuhanzi uri mu bazwi cyane muri kiriya gihugu,Mohombi,yakwirakwije amakuru y’ibihuha ku mbuga nkoranyambaga ze.

Hari itangazo ry’ikinyoma byavugwaga ko ari irya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda,ryakomeje gukwirakwizwa n’abanyekongo ku mbuga nkoranyambaga.

Iryo tangazo niryo na Mohombi yabonye ahita arishyira kuri Twitter gusa u Rwanda rukimara kuryamagana yahise arisiba.

Iri tangazo ryatangiye gukwirakwira kuwa 25 Mutarama 2023 bikozwe n’abanyekongo.

Iryo tangazo ryakurikiwe no kuvogera ikirere cy’u Rwanda ku indege ya Sukhoi-25 ya RDC gusa yahise iraswa,kuwa kabiri w’icyumweru gishize.

Iryo tangazo rihimbano bivugwa ko ryavuye kwa Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda,ryamaganaga ingabo za RDC ko zafashe ubutaka bw’u Rwanda.

Urwego rushinzwe kuvugira Guverinoma y’u Rwanda rwamaganye iryo tangazo ruvuga ko ari iricurano rwibutsa abantu bose ko amatangazo ya Minisitiri w’Intebe aca ku rubuga rwa Twitter bwite rw’Ibiro bye ndetse no ku rubuga rwa Interineti rwa Minisitiri w’Intebe.

Mohombi w’imyaka 36 yahise asiba iryo tangazo nubwo yafatanyije n’abandi kurikwirakwiza kandi ari ikinyoma.Uyu muhanzi unafite ubwenegihugu bwa Sweden yamenyekanye mu ndirimbo nka “Bumpy Ride” na “Coconut Tree” yakoranye na Nicole Scherzinger.

Mohombi yavukiye i Kinshasa ariko akurira i Stockholm muri Sweden.Aheruka mu Rwanda muri 2021 yatumiwe mu mikino ya Basketball Africa League (BAL).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa