skol
fortebet

Umuhanzi Weasel yahogojwe n’umukobwa w’Umunyarwandakazi uri muri Miss Rwanda 2021 amwamamaza mu Kinyarwanda

Yanditswe: Tuesday 16, Mar 2021

Sponsored Ad

Umuhanzi ukomeye muri Uganda Weasel yagaragaje ko ashyigikiye umukobwa witwa Umutesi Lea muri Miss Rwanda 2021, anasaba abantu kumutora.

Sponsored Ad

Umutesi Lea akomeje kwamamazwa n’abahanzi bakomeye muri EAC,kuko nyuma ya Alikiba wamwamamaje irushanwa rigitangira na Weasel yabikoze urugamba rugeze mu mahina cyane ko iri rushanwa riri kugera kuri Final.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Weasel yanditse ubutumwa mu Kinyarwanda, agaragaza ko ashyigikiye Umutesi Lea aho yasabye n’abantu kumutora.

Yagize ati“ Mutore Umutesi Lea number 27 kuba Miss Rwanda 2021 .
Murakoze.”

Umutesi ahagarariye Intara y’Amajyaruguru mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021, avuga ko afite umushinga wo gukangurira urubyiruko kwitabira ubuhinzi kuko bufatiye runini igice kinini cy’Abanyarwanda.

Yavuze ko urubyiruko rwitabiriye ubuhinzi byatuma igihugu cyihaza mu biribwa kikanasagurira n’amasoko mpuzamahanga.

Gushyigikira uyu mukobwa muri Miss Rwanda 2021, ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi muri telefone, ukandika ijambo ‘Miss’ ugasiga akanya ukandika 27 ukohereza kuri 1525.

Ushobora no gusura urubuga IGIHE ukabona aho amatora ya Miss Rwanda abera ugashaka ahanditse izina rye ukamuha amahirwe.




Umutesi Lea akomeje guhogoza ibyamamare

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa