skol
fortebet

Umuhanzikazi Akothee uheruka kurushinga yahishuye ko amaze amezi abiri afite ihungabana rikomeye

Yanditswe: Monday 02, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Kenya witwa Esther Akoth uzwi ku izina rya Akothee, wafashe izina rya ’Mrs Schweizer’ ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gushakana n’Umusuwisi Dennis Schweizer, yatangaje ko urushako rwe rwamuteye ihungbana.

Sponsored Ad

Ku rubuga rwe rwa Facebook, uyu mubyeyi w’abana batanu yashimiye abamushyigikiye mu gihe kitoroshye cy’ubuzima bwe yari amazemo iminsi, anagaragaza ko amezi abiri ashize yarwanaga n’indwara yo kwiheba.

Bivugwa ko ihungabana yagize ryatumye amarangamutima ye ashira.

Yavuze ko yamaze iminsi atarya atanywa kubera uku guhungabana.

Ati: “Natangiye gukurikirana imyitwarire yanjye, nsanga ndimo kwangirika cyane kandi nta mpamvu.... Nari narangiritse mu marangamutima, kandi sinashobora kubibona. Sinigeze menya ibijyanye no guhohoterwa mu marangamutima kugeza igihe natangiriye kwivuza. ”

Yakomeje ashimira inshuti ze magara n’umuryango we kumubera inkingi zikomeye mu gihe kigoye.

Akothee yongeye kwerekana ko yashakishije imiti kugira ngo agarure amarangamutima ye.

Ati: “Navuye mu gihe cy’akaga gakomeye kandi navuwe mu buryo bwite. Ndi mu kwezi kwa kabiri nivuza. Ihungabana nanyuzemo nyuma yo kumenya ukuri n’ibindi bintu bibi byaranshegeshe ”.

Yasabye abakunzi be gutuza, gukomeza kumusengera we n’umuryango we, no kubaha ubuzima bwe bwite,ntibakwirakwize ibihuha ku buzima bwe.

Bivugwa ko Akothee yavumbuye ko umugabo we ari umukinnyi wa fili z’urukozasoni ndetse ko yahaye akazi abagabo bari kumwe ngo biyite ko bavukana nawe ubwo yazaga gukwa uyu muhanzikazi muri Kenya.

Ubukwe bwa Akothee na Omosh bwatumye Abanyakenya bacika ururondogoro, bamwe bahanura ko ishyingiranwa ryabo rizarangira nabi uyu mugore agasigara mu marira.

Akothee w’imyaka 43 yashyingiranwe n’uyu musuwisi muri Mata uyu mwaka ariko nyuma y’igihe gito ibintu byabaye bibi ndetse amakuru aravuga ko aba bombi batandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa