skol
fortebet

Umuhanzikazi Miss Erica wakunzwe mu Rwanda no mu Burundi yahitanwe n’uburwayi

Yanditswe: Friday 17, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Irakoze Erica wamenyekanye mu muziki wo mu Burundi no mu Rwanda nka Miss Erica, yahitanwe n’uburwayi uyu munsi nyuma ya Saa sita nkuko amakuru aturuka I Burundi yabitangaje.

Sponsored Ad

Inkuru y’urupfu rw’uyu mukobwa yamenyekanye kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2023, ko yaguye iwabo i Burundi.

Miss Erica yari arwariye mu bitaro bya Bumerec I Bujumbura nyuma yo kubijyanwamo kuwa 16 Ugushyingo 2023 nijoro.

Abahanzi bakomeye barimo Big Fizzo bifurije iruhuko ridashira uyu muhanzikazi ndetse bamwizeza ko batazamwibagirwa kubera ibikorwa yakoze.

Erica yatangiye umuziki mu 2011 nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye. Yakoraga injyana zirimo Afro pop, Hiplife, R&B na Dancehall.

Mu 2016 yashinze itsinda yari ahuriyemo na mugenzi we Lacia ndetse icyo gihe bakoranye indirimbo na Sat-B t bise ‘Joto’ yamenyekanye.

Mu bihe by’intangiro ze mu muziki, yakoraga Dancehall ariko mu 2017 yaratunguranye akora indirimbo yise ‘Angalia’ yahuriyemo n’abahanzi barimo Rabadaba, Diplomate na Milly. Icyo gihe yabarizwaga muri Kiwundo Entertainment yo mu Rwanda yaje gusenyuka.

Uyu mukobwa yakoze izindi ndirimbo zirimo Buziraherezo, Give me love, Mon Amour n’izindi.

Miss Erica yakuriye mu Mujyi wa Kigali cyane ko ababyeyi be umwe akomoka mu Rwanda undi agakomoka mu Burundi.

Yatwaye ibihembo birimo icya Buja Music Awards mu 2019 nk’umuhanzikazi mwiza mu Burundi ndetse n’ibya Afrimusic Song Contest yatwaye mu 2020. Icyo gihe yegukanye igihembo cya ‘Eurovision Coverage Facebook Buzz Award’ n’icya ‘Best French Lyrics’.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa