skol
fortebet

Umuhanzikazi ZUCHU yibiwe mu Rwanda igikapu kirimo ibintu bye byose

Yanditswe: Saturday 21, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi ZUCHU ari mu marira nyuma yo kumwiba igikapu kirimo ibikoresho byose yari gukoresha nijoro muri Trace Awards Festival iri kubera mu Rwanda

Sponsored Ad

Mu butumwa yashyize hanze,Zuchu yavuze ko yababajwe n’ubu bujura bwamubayeho nijoro.

Zuchu wageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa 20 Ukwakira mu ndege imwe na Diamond, yavuze ko ari kugerageza kwiyubakamo icyizere ku buryo ibura ry’iki gikapu ritamubangamira.

Mu magambo ye yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Zuchu yagize ati “Ndi mu Rwanda, natakaje igikapu cyanjye kirimo ibintu byose bimfasha gutegura igitaramo cya Trace Awards. Kuva kuri njye n’ababyinnyi banjye, ndi kugerageza gushaka uburyo naziba icyuho. Munsengere kuko ndi kugerageza kwiremamo icyizere.”

Mu butumwa bwe ntabwo yigeze agaragaje aho yaburiye ibyo bikapu bye kugira ngo bishakishwe hakiri kare aze gukora igitaramo bimeze neza.

Benshi ibi barabifata nk’ibinyoma kuko Zuchu yaje mu Rwanda mu ndege bwite (Private jet) hamwe na Diamond Platnumz n’abana be ageze ku kibuga cy’indege i Kanombe ahabawa imodoka imugeza kuri Hotel ya Marriott aho acumbitse arinzwe na Polisi. Ureste kuba yararinzwe na Polisi ubwo yajyaga kuri hotel, abahanzi bose bari mu Rwanda bahawe umutekano wabo wihariye.

Diamond Platnmuz nawe yavuze ko yababajwe n’ubu bujura.

Zuchu n’umwe mu bahanzi bakomeye basesekaye mu mujyi wa, aho bitabiriye ibirori bya Trace Awards and Festival biri kubera muri Afurika ku nshuro yabyo ya mbere.

Ni ibirori byatangiye kuri uyu wa 20 Ukwakira bikazasozwa ku Cyumweru ku wa 22 Ukwakira 2023. Byitabiriwe n’abahanzi batandukanye barimo abo ku Mugabane wa Afurika, mu Birwa bya Caraïbes n’abo ku Mugabane w’u Burayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa