skol
fortebet

Umunyarwenya Kadudu wabwiwe ko aseka nabi bimutera ipfunwe

Yanditswe: Monday 09, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kaduhire Kadudu ukomoka mu Karere ka Gicumbi wamenyekanye nk’umunyarwenya muri Gen-Z Comedy yakuze abwirwa ko aseka nabi bikamutera ipfunwe mu bandi

Sponsored Ad

Uyu munyarwenya ukiri muto yakiriwe n’iri tsinda ry’abanyarwenya bamubera umuryango, bamwubakamo icyizere atangira kwitinyuka, agaragaza impano ye yo gusetsa abantu benshi batangira no kumukunda.

Mu kiganiro na InyaRwanda yatangaje ko yakuranye agahinda yatewe na bamwe bamubwiraga ko batamukunda ndetse badakunda bimwe bigaragara kuri we nk’uburyo asekamo

Yagize ati “ Bambwiraga ko mfite ijwi ribi kandi mvuga nabi bigatuma niyanga ngatinya no kuvugira mu bantu”.

Yashimiye cyane umuyobozi wabo Fally Merci wamubaye hafi muri iyi nzira akabasha kugaragaza impano ye, atangiye kubona nk’akazi kazamutunga no mu myaka iri imbere.

Yagize ati “ Bambwiraga ko mfite ijwi ribi kandi mvuga nabi bigatuma niyanga ngatinya no kuvugira mu bantu”.
Mu butumwa Kadudu yageneye Fally Merci yagize ati “ Merci warakoze cyane gutekereza Gen-Z, uko biri kose hari impamvu kandi Imana izabiguheramo umugisha nukomeza gukora ukanasenga”.

Yatangaje ko afite intego yo gukomeza gukora akagera kure ndetse agakabya inzozi ze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa