skol
fortebet

Umunyarwenya Trevor Noah yasezeye mu kiganiro ‘The Daily Show’ amazemo igihe

Yanditswe: Friday 30, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyarwenya Trevor Noah yatangaje ko asezeye ku kuyobora ikiganiro gikunzwe cyane The Daily Show.

Sponsored Ad

Noah yavuze ko “yuzuye ishimwe ku rugendo” yagize ariko ko hari “urundi ruhande rw’ubuzima bwe ashaka gukomeza gukoraho”.

Uyu mugabo w’imyaka 38 yayoboye iki kiganiro cy’amakuru mu buryo busekeje kuva mu 2015 asimbuye Jon Stewart.

Yavuze ko igihe cyo kugenda kwe kizatangazwa nyuma, ko hagati aho aba akomeje kuyobora iki kiganiro.

Noah yatangiriye akazi ke iwabo muri Africa y’Epfo, asohora amashusho y’inkuru zisekeje anayobora ikiganiro cya nijoro kuri televiziyo yaho mbere yo kwimukira muri Amerika mu 2011.

Ubwo yahabwaga akazi ko kuyobora ikiganiro Daily Show cya Comedy Central network yari ataramenyekana cyane, ariko kuva ubwo yaje kwamamara ku isi ndetse atwara ibihembo bitandukanye bya televiziyo.

Kuwa kane nijoro asoza ikiganiro cye nibwo yatangaje aya makuru, bituma abari bakurikiye ikiganiro bahibereye batangara cyane.

Yavuze ko nyuma y’ibintu byose byabaye mu gihe yayoboraga iki kiganiro – harimo ubutegetsi bwa Donald Trump n’icyorezo cya Covid – yanzuye ko “igihe cye kirangiye, ariko mu buryo bwiza cyane”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa