skol
fortebet

Umuraperi Fireman yagobotswe n’abagiraneza nyuma yo kugaragaza ubuzima bubi yarimo

Yanditswe: Wednesday 05, May 2021

Sponsored Ad

Umuraperi Uwimana Francis uzwi cyane Fireman yakusanyirijwe inkunga y’amafaranga angana na miliyoni imwe n’ibihumbi 500 ndetse yishyurirwa ubukode bw’inzu bw’amezi atandatu n’abagiraneza bo mu Rwanda no hanze yarwo.

Sponsored Ad

Umuhanzi Fireman wamaze umwaka wose agororerwa Iwawa kubera kwishora mu biyobyabwenge,yarekuwe mu mpera z’umwaka ushize atangira umushinga wo kwiyubaka cyane ko nta muryango agira.

Fireman wagiye agaragaza ko yasubiye ku murongo ndetse agatera ivi ashaka kurushinga,yahise yongera gukurikiranwa n’inkiko kubera icyaha yashinjwe cyo gukubitira umuntu Iwawa.

Aganira n’urubuga rwa YouTube ya Yago TV Show, mu byumweru bishize,yavuze ko abayeho mu buzima butari bwiza bitewe nuko Covid-19 yahagaritse ibitaramo kandi ariho yakuraga amaramuko ndetse no kuba akurikiranwe n’inkiko.

Uyu Muhanzi wakunzwe cyane kubera imyandikire ye yo ku rwego rwo hejuru mu njyana ya Rap yavuze ko abona Imana yaramwibagiwe kubera ibibazo biri kumubaho,asaba abantu kumugoboka.

Kimwe mu bibazo Fireman yagaragaje ko afite kandi kitamworoheye ni uko akomeje gukurikiranwa ku byaha akekwaho kuba yarakoreye mu Kigo Ngororamuco Cya Iwawa, birimo gukubita no gukomeretsa bagenzi be bari kumwe gusa we arabihakana.

Ku munsi w’ejo,Umunyamakuru Nyarwaya Yago wa Yago TV Show yasuye umuhanzi Uwimana Francis "Fireman",amushyikiriza inkunga ya miliyoni 1.5 FRW yahawe n’abafana be ndetse n’abagiraneza bamutekerejeho bagakusanya amafaranga.Uyu munyamakuru yavuze ko aba bagiraneza kandi bamwishyuriye inzuabamo amezi 6 yose.

Fireman akibona iyi nkunga,yavuze ko yari amaze imyaka 5 atabona amafaranga angana gutya gusa yishimiye umutima yeretswe n’aba bantu.

N’amarangamutima menshi,Fireman yavuze ko yongeye kubona icyizere nyuma yo guhabwa iyi nkunga igiye kumufasha guhangana n’urubanza rwe ruraza kuba kuri uyu wa Gatatu.

Nyuma y’ameze abiri avuye IWAWA,Fireman yahise atabwa muri yombi abazwa ku byaha yakekwaho byo gukubita no gukomeretsa, afungirwa muri Gereza ya Gisirikare, aza kurekurwa by’agateganyo muri Mutarama ariko icyorezo cya COVID-19 gihita cyaduka ibitaramo yari yitezeho amakiriro birafungwa kugeza n’ubu.

Fireman ni umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda rwagize.Yamenyekanye cyane mu itsinda rya Tough Gang ndetse yanakoze indirimbo zakunzwe nka Africa,Mama Rwanda,Bana bato,Nyamijosi,n’izindi.

Ibitekerezo

  • Ndasuhije! Uyu mugabo afite ikibazo kuko ibyo yakoze nibyanyabyo iwawa kuko njye narahabaye , uyu mu nugabo yakubise abantu benshi iwawa ashyigikiwe nabasirikare baho ubu nabo bari gukurikiranwa kd umuntu yakubise yaramugaye burundu .ahubwo abarara yakubise nabo azahura nabo , ikindi ibyo yivugisha ngubuzima bubi arabeshye kuko yaraje asubira mubiyobyabwenye bya mugo .. yikitwaza ibyo rero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa