skol
fortebet

Umuraperi Green P yahishuye ikintu cyamubabaje cyane mu buzima

Yanditswe: Sunday 28, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi Green P wo mu itsinda rya Tuff Gangs yavuze ko ikintu cyamubabaje cyane mu buzima ari ukugira ikigare cy’abantu batari beza,bamwanduje imico mibi kugera ubwo yari agiye kuhasiga ubuzima.

Sponsored Ad

Green P yabivugiye kuri Radio Rwanda, ubwo yari yatumiwe kuri uyu wa Gatandatu.

Yavuze ko amaze imyaka ibiri n’amezi umunani i Dubai ndetse yamaze kumenyera ubuzima bwaho ku buryo azajya asubirayo rimwe na rimwe.

Ati “Ni ukugenda mfite ibyo ngiye gukora, ngahita ngaruka ako kanya.’’

Green P yavuze ko yicuza ko mu buzima bwe yahaye umwanya ikigare kikamujyana mu nzira mbi.

Ati “Ikintu cyambabaje mu buzima bwanjye ni ukugira abantu batari beza. Imico yabo irandura kandi na sosiyete igufata nabi. Byatumye nta umwanya hafi no kubura ubuzima.’’

Uyu muraperi uzwi mu kwandika indirimbo nziza, yahishuye komu kwezi kwa Werurwe azashyira hanze EP iriho indirimbo 7 ndetse ko hari iyo yakoranye na Diplomate igiye gusohoka.

Green P yavuze ko muri uyu mwaka itsinda rya Tuff Gang rizamurika album yaryo kuko yamaze gutunganywa.

Ati “Ubumwe bwa Tuff Gang bushingiye ku buvandimwe. Twabanje gukora indirimbo za album. Nabwira abakunzi bacu ko duhari. Twatangiye gukora indirimbo Jay Polly agihari, muzamwumvamo. Turi gukorana na Davydenko ku buryo album ishobora gusohoka mu mpeshyi.’’

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa