skol
fortebet

Umuraperi Kendrick Lamar agiye kuza gutaramira mu Rwanda

Yanditswe: Tuesday 31, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi Kendrick Lamar Duckworth wamenyekanye mu muziki nka Kendrick Lamar, uri mu bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ategerejwe i Kigali mu gikorwa cyizwi nka “Global Citizen Live.”

Sponsored Ad

Izina rye ryongeye kuvugwa i Kigali nyuma y’imyaka itandatu yari ishize (Ni ukuvuga muri Gicurasi 2017) ubwo bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga batangazaga igitaramo cye, ariko byaje kumenyekana ko ari igihuha.

Icyo gihe igitaramo cye cyari cyahawe inyito ya ’KGL Junction’. Ndetse ‘affiche’ zasohotse zerekanaga ko kizabera muri Kigali Convention Center.

InyaRwanda dukesha iyi nkuru yavuze ko ifite amakuru yizewe avuga ko mu Ukuboza 2023, Kendrick Lamar azaba ari mu Rwanda mu gitaramo kizwi nka “Global Citizen Live”

Ibi ni ibitaramo Mpuzamahanga bitumirwamo abahanzi bakomeye ku Isi. Muri Nzeri 2022, umunyamuziki Burna Boy yaririmbye muri “Global Citizen Live” mu Mujyi wa New York ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Icyo gihe Burna Boy wo muri Nigeria yisunze indirimbo ze zirimo “Anybody” atanga ibyishimo ku bihumbi by’abantu.

Ibi bitaramo bitegurwa mu rwego rw’ubukangurambaga ku bihugu bikize hagamije kubashishikariza gukusanya amadorali Miliyari 100 mu kurengera ibidukijije ku Isi.

Hanagamijwe kandi gukusanya nibura amadorali Miliyari 6 zo kugoboka abafite ikibazo cy’inzara no gutuma inkingo za Covid-19 zigera ku bazikeneye bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Ubu bukangurambaga bwanagejejwe mu nama ku ihindagurika ry’ikirere izwi nka COP26 yabereye Mujyi wa Glasgow muri Scotland (Écosse) mu Ukwakira 2021.

Iyi nama yahuje intumwa zirenga 200 zo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, bigira hamwe uko bazagabanya imyuka ihumanya ikirere bitarenze 2030 nk’uburyo bwo kurinda uyu mugabane w’Isi.

Boris Johnson wabaye Minisitiri w’u Bwongereza, ubwo yari muri iyi nama y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) yavuze ko igihe kigeze kugirango ibihugu bibwizanye ukuri kuri iki kibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa