skol
fortebet

Umuraperi w’Umunyakenya yiguriye isanduku bazamushyinguramo hakiri kare

Yanditswe: Thursday 01, Apr 2021

Sponsored Ad

Umuhanzi uri mu bakunzwe mu njyana ya Rap witwa Philip Ptaroba Okoyo, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Japesa yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto yashyize hanze y’isanduku yaguze yifuza ko bazamushyinguramo.

Sponsored Ad

Abinyujije kuri Instagram ye kuwa 27 Werurwe 2021,Umuraperi witwa Japesa yashyize hanze aya mafoto ari imbere y’iyi sanduku yifuza ko azashyingurwamo bituma abafana be bacika ururondogoro.

Japesa yavuze ko impamvu yaguze iyi sanduku ari ukugira ngo abakunzi be batazahangayika ku munsi azashyingurwaho.

Yanditse ati “Niguriye isanduku yo gushyingurwamo kugira ngo nimpfa ntimuzagorwe no kubona amafaranga yo gushyingura.”

Abafana b’uyu muhanzi bacitse ururondogoro kubera iyi sanduku aho bamwe bavuze ko iciriritse mu gihe abandi bavuze ko iki gitekerezo atari cyiza.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa