skol
fortebet

Urukerereza na RDF Military Band bakoze igitaramo cyo kuzirikana Intwari z’u Rwanda

Yanditswe: Tuesday 01, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Itorero ry’Igihugu Urukerereza na RDF Military Band bakoze igitaramo cyo gusingiza Intwari, cyateguraga umunsi w’intwari wizihizwa buri ya 1 Gashyantare buri mwaka.
iKi igitaramo cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022 giciye kuri televiziyo y’u Rwanda. Cyatangijwe n’umukino wo kuvuga amacumu wakinnwe n’Itorero ry’Igihugu Urukerereza ari narwo rwabanje gususurutsa abanyarwanda.
Muri iki gitaramo cyari kiyobowe na MC Uwimana Basile,urukerereza rwibukije abakunzi barwo ndirimbo (...)

Sponsored Ad

Itorero ry’Igihugu Urukerereza na RDF Military Band bakoze igitaramo cyo gusingiza Intwari, cyateguraga umunsi w’intwari wizihizwa buri ya 1 Gashyantare buri mwaka.

iKi igitaramo cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022 giciye kuri televiziyo y’u Rwanda. Cyatangijwe n’umukino wo kuvuga amacumu wakinnwe n’Itorero ry’Igihugu Urukerereza ari narwo rwabanje gususurutsa abanyarwanda.

Muri iki gitaramo cyari kiyobowe na MC Uwimana Basile,urukerereza rwibukije abakunzi barwo ndirimbo zitandukanye rwakoze.

Aba kandi bakoze mukino ugaruka ku buryo U Rwanda rwagabye ibitero hirya no hino mu rwego rwo kurwagura. Wibanze ku gitero cy’i Bunyabungo.

Nyuma y’uyu mukino Itorero Urukerereza ryahise ryanzika mu bihangano bitandukanye birata ingabo z’u Rwanda zabohoye igihugu.

Iri torero ryakurikiwe na RDF Military Band. Iyi band igizwe n’ab’igitsinagore ndetse n’abagabo baririmbye ibihangano bitandukanye bisingiza Inkotanyi ndetse n’intwari zitangiye igihugu.

Zimwe mu ndirimbo zizwi iri tsinda ryaririmbye harimo iyitwa ‘Magi magi’, ‘Ntwari mwasize amateka meza’, ‘Intwari z’u Rwanda’, ‘Ngabo z’u Rwanda RDF’ n’izindi zitandukanye.

Ni ku nshuro ya 28 u Rwanda rwizihiza umunsi w’intwari. Uyu munsi ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda agaciro kacu”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa