skol
fortebet

Ushinjwa kwiba telefoni ya The Ben yafashwe yemeza impamvu ikomeye yabimuteye

Yanditswe: Friday 06, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umusore witwa Eric Nshimiyimana wiyita X dealer , yatawe muri yombi aho akurikiranyweho kwiba Telephone y’umuhanzi The Ben ubwo yari mu bitaramo i Burundi.

Sponsored Ad

Inkuru dukesha INYARWANDA ivuga ko uyu musore yatawe muri yombi tariki 5 Ukwakira 2023. Uwamutumye iyi telephone ya The Ben ngo yari yamwemereye Miliyoni 3 FRW hagambiriwe gukura bimwe mu bintu by’ibanga bibitse muri Telephone ya The Ben .

Uwahaye amakuru InyaRwanda yavuze ko Dealer yacunze The Ben agiye ku rubyiniro gusuhuza abafana, noneho ahita ajya kwicara ku meza yari yicayeho,ari naho hari iriya telefoni yabuze.

Igitaramo kikirangira X-Dealer yahise ataha asubira aho yari yaraye bucya agaruka i Kigali cyane ko ngo gahunda yari yamujyanye i Burundi ari ukwiba iyi telefoni.

Uyu Dealer ngo yemeye ko yatashye atitabiriye igitaramo nyirizina cyabaye ku itariki ya 01 Ukwakira 2023 kuri Messes Des Officiers.

Uwahaye amakuru iki kinyamakuru yavuze ko Dealer yasobanuye ati: "Impamvu ntaje mu gitaramo nyamukuru ni uko numvaga narambiwe nshaka kwisubirira mu Rwanda".

Uwatanze amakuru yavuze ko tariki 2 Ukwakira 2023 aribwo byagaragaye ko telephone ya The Ben iri I Nyamirambo.

Uwatanze amakuru yemeza ko iyi telefoni ya The Ben yo mu bwoko bwa iPhone 14 izimije ariyo mpamvu inzego zibishinzwe zitari kubasha kubona ahantu iri ku buryo Dealer akomeza kubazwa kuri ubu bujura.

Uyu musore akaba afungiye kuri Station ya RIB ku kimuhurura nk’uko iki kinyamakuru cyakomeje kibitangaza.

RIB ntabwo iratangaza byinshi ku ifungwa ry’uyu musore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa