skol
fortebet

Yvan Buravan yishimanye n’abana bavutse ku itariki ye mu bitaro bitandukanye (Video)

Yanditswe: Thursday 28, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi uzwi nka Yvan Buravan yizihije isabukuru ye y’amavuko asuro abana bavutse mu bitaro bitandukanye abo yise impanga ze ndetse ashimira n’ababyeyi babibarutse.

Sponsored Ad

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatatu taliki ya 27 Mata 2022 ari nawo munsi uyu muhanzi yaboneyeho izuba, yishimiye kwishimana n’abana bavutse kumunsi yavukiyeho anashimira ababyeyi babibarutse.

Yvan Buravan yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yashyizeho amashusho amugaragaza ari kumwe n’abamuherekeje aho bari mu babyeyi bibarutse babahereza indabo mu rwego rwo kubashimira ndetse avuga ko yishimiye kuba yungutse izindi mpanga.

Ni amashusho yashyizeho maze ashyiraho amagambo avuga ko ari umunyamugisha kuba yaravutse kuri 27th ndetse akaba yujuje imyaka 27, ashimira umuntu wese wamwifurije isabukuru nziza ndetse avuga ko yagize umunsi mwiza cyane.

Buravan yavuze ko bagize igitekerezo cyo kwishimira umunsi we ari kumwe n’abana
bavutse kuwa 27 Mata 2022 ndetse no gushimira ababyeyi babibarutse.

yakomeje avuga ko wari umunsi w’ibyishimo ndetse utangaje kubona abana n’ababyeyi bari mu Bitaro bine bitandukanye ndetse ko ashimira ibyo bitaro byamuhaye uburenganzira bwo kwishimira umunsi we ari kumwe n’impanga ze.

Muri ibyo bitaro yashimiye harimo King Faisal Hospital,Kacyiru Hostital,Muhima Health Center.

Uyu muhanzi yasoje ashimira abantu bahurira mu itsinda rya YB bagize uruhare kugirango icyo gikorwa kibe.

Yvan Buravan yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ’Malaika’ yamufashije kumenyekana, Garagaza,Ndagukunda, Si Belle,ni yesu, na I Love You Too aherutse gushyira hanze n’izindi nyinshi zitanduanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa