skol
fortebet

Zuchu yavuye igitaraganya ku rubyiniro kubera ibyo yakorewe n’umufana

Yanditswe: Monday 02, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuwa Gatanu w’icyumweru gishize,umuhanzikazi Zuchu yahagaritse kuririmba nyuma y’aho umufana utazwi yamuteye ibuye ari ku rubyiniro mu mujyi wa Mbeya,muri Tanzania.

Sponsored Ad

Mu mashusho yagiye hanze,uyu mukobwa wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zirimo iyitwa Sukari, agaragara ku rubyiniro arimo kubyina n’ababyinnyi be, mbere y’uko umugizi wa nabi amuteye ibuye.

Ubwo uyu mukobwa yari amaze akanya aririmba,yahagaze gato kugira ngo aganirize abafana.

Yahise agira ati "Mbeya mambo (mumeze mute Mbeya)?"

Atararangiza iyo nteruro,umwe mu bafana yahise amutera ibuye riramufata.

Nk’uko amakuru abitangaza, Zuchu yahise ahagarika kuririmba.

Uyu muhanzikazi yaririmbaga mu birori byabanjirije iserukiramuo rya Wasafi mu Mujyi wa Mbeya aho igitaramo nyamukuru cyabaye ku wa gatandatu,tariki 30 Nzeri 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa