skol
fortebet

SKOL,isoko y’imyidagaduro ku Banyarwanda

Yanditswe: Wednesday 30, Dec 2020

Sponsored Ad

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL ruzwiho guha abakiliya barwo ibicuruzwa byujuje ubuziranenge ndetse rugafasha abanywa ibinyobwa byarwo kwishima no kuryoherwa n’ubuzima.

Sponsored Ad

SKOL iri kwizihiza imyaka 10 imaze igeze mu Rwanda, yashyize imbaraga nyinshi mu gutera inkunga imikino n’ibikorwa by’imyidagaduro atari ugufasha abakiliya bayo kwishimana n’inshuti zabo gusa ahubwo hanagamijwe kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Uruganda rwa SKOL nirwo muterankunga w’imena wa Tour du Rwanda,irushanwa ryo gusiganwa ku magare mu muhanda rizenguruka igihugu, rizwi cyane ku mugabane w’Afurika mu myaka 9 ishize.

Urukundo SKOL ikunda umukino wo gusiganwa ku magare,rutuma habaho ubushake n’imbaraga mu guteza imbere uyu mukino mu Rwanda.

Nanone kandi,SKOL itera inkunga shampiyona yo gusiganwa ku magare mu Rwanda izwi nka “ Rwanda Cycling Cup” aho inatera inkunga amakipe 2 ariyo “Fly Cycling Club Kigali na SACA” zimaze kugera ku rwego rw’umugabane.

Intego ya SKOL mu gutera inkunga umukino wo gusiganwa ku magare n’uguteza imbere abakinnyi,bakabona amarushanwa menshi yabafasha kubona amahirwe yo guhatana ku rwego mpuzamahanga bagatungwa n’impano yabo.

Kuva muri Nyakanga 2018,SKOL itera inkunga abakinnyi bakiri bato mu gusiganwa ku magare b’Abanyarwanda bakajya kwitoreza mu Bubiligi mu gihe kingana n’ukwezi.

SKOL kandi yinjiye mu gutera inkunga ikipe ikomeye ya Rayon Sports Football Club,inakunzwe kurusha izindi zose mu Rwanda kuva muri 2014.

Kuyitera inkunga ntabwo byashingiye ku mafaranga gusa ahubwo harimo n’ibikorwa by’urukundo kuko yubakiwe ikibuga cy’imyitozo cyujuje ibyangombwa bisabwa na FIFA ndetse iki kibuga inagikiniraho imikino ya gicuti.

SKOL ifatanyije n’abafana b’iyi kipe y’ubukombe,bashyizeho igihembo ngarukamwaka cy’umukinnyi witwaye neza kugira ngo batere akanyabugabo abakinnyi bayo.

Mu rwego rwo kuzamura n’abafana ba Rayon Sports,SKOL yashyizeho gahunda ya “Gikundiro promotion” aho abafana b’ikipe bahabwa amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye birimo guherekeza ikipe aho igiye hose hanze y’igihugu,amatike yo kureba umupira umwaka wose,n’ibindi.

SKOL Brewery Ltd ntabwo itera inkunga imikino gusa ahubwo itera inkunga,ikanategura ibitaramo n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro birimo nka Tekno concert muri 2017 bafatanyije na Positive Production.
Hari kandi na Celebrities Christmas Party yateguwe na The Mane muri 2018 yari igamije guhuza ibyamamare bitandukanye n’abafana babyo mu rwego rwo kwifurizanya Noheli nziza.

Hari kandi na SKOL World Cup Village, aho abakunzi b’umupira w’amaguru babashije kureba imikino y’ igikombe cy’isi cya 2018 ku mateleviziyo ya rutura yo hanze ndetse bakagezwaho n’ibindi bikorwa byo kwishimisha.

SKOL kandi yanateguye ikirori cya “Kigali Convention Center SKOL New Year’s village” muri 2018 aho abahanzi bo mu Rwanda n’abo hanze bakoze ibitaramo bitandukanye.Hari kandi na Caravane du Rire,ikirori cyo gusetsa cyahurije hamwe Abanyarwenya bavuga igifaransa n’icyongereza baturutse hirya no hino barimo Michel Gohou cyateguwe na Comedy Knights muri 2019.

Ikirori cya ROC NYE cyahurije hamwe abavanga imiziki bakomeye [DJs] mu rwego rwo kwizihiza Ubunani bwa 2020.SKOL itegura amarushanwa ngarukamwaka ya Tour du Rwanda Concerts ahuriza hamwe ibyamamare bitandukanye muri Siporo n’abahanzi.

Aho usanze ibirango bya SKOL mu birori bitandukanye,uba ufite icyizere ko uraza kwishima bigatinda!


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa