skol
fortebet

Startimes igiye gutangira kwerekana filimi yo muri Kenya nziza cyane

Yanditswe: Tuesday 29, Dec 2020

Sponsored Ad

Sosiyete ya StarTimes iramenyesha abakiliya bayo ko igiye gutangira kubashyira igorora aho igiye kubereka filimi yo muri Kenya yitwa “Sincerely Daisy”izerekanwa guhera kuwa 02 Mutarama 2020.

Sponsored Ad

Iyi filimi yayobowe na Nick Mutuma, yakiniwe muri The Next Superstar, irushanwa rikunzwe cyane ryo mu gihugu cya Kenya rinyura kuri StarTimes imbonankubone.Abaririhatanyemo benshi batoranyijwe gukina muri iyi filimi.

Sincerely, Daisy ishingiye ku nkuru y’umukobwa muto witwa Daisy, usa n’uwateguye neza ejo hazaza he nyuma yo gutsinda amasomo asoza umwaka we wa nyuma w’amashuri yisumbuye.

Icyakora,ibintu byaje kuba bibi cyane ubwo yamenyaga ko inzozi ze zo kujya kwiga mu mahanga zakomwe mu nkokora nuko iwabo batashoboraga kumurihira.

Nyuma yo guca mu bibazo bikomeye,Daisy yagiye ajya mu bintu bitandukanye byatumye umubano we n’abagize umuryango we,inshuti ze,n’umukunzi we uzahara.

Sincerely, Daisy yakinwe n’abakinnyi 10 barimo Mbeki Mwalimu, wagaragaye mu mafilimi nka Selina,Sam Psenjen, wo muri Sue na Jonnie, Jackie Matubia, wamenyekanye nka Jolene muri Tahidi High na Muthoni Gathecha,wakinnye mu mafilimi menshi yo muri Kenya no hanze yayo arimo nka Kona and Pray & Prey.

Amasura mashya azayigaragaramo arimo Foi Wambui, uzwi cyane kuri YouTube, Umunyamakuru akaba n’umukinnyi wa Filimi na Brian Abajah wagize uruhare mu mafilimi menshi.

Sincerely, Daisy izatangira guca kuri Startimes kuwa 02 Mutarama 2020 saa 19:50 CAT kuri ST Sino Drama channel (DTT 058; DTH 130) no kuri StarTimes ON. Iyi filimi yafashwe amashusho ndetse irangira mu minsi 7.Yakinwe mu Giswahili ariko izagaragara amagambo y’icyongereza ari kwiyandika hasi.

Startimes

StarTimes ni cyo kigo kiyoboye muri Afurika gicuruza ibijyanye n’iyerekanamashusho rigezweho (Digital TV). StarTimes ifite abafatabuguzi bakoresha antene z’ibisahane (DVB) bagera kuri miliyoni 13 ndetse n’abakoresha antene z’udushami (OTT) bangana na miliyoni 20 mu bihugu birenga 30.

StarTimes kandi ifite amashene ya televiziyo arenga 600 anyuzwaho ibikorwa bitandukanye aho 75 % ari ayo muri Afurika naho 25% ari mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa