Trusella, iguriro mpuzamahanga ryiyemeje guhindura isura y’ubucuruzi hifashishijwe internet

INKURU ZAMAMAZA   Yanditswe na: Martin Munezero 7 January 2021 Yasuwe: 3469

Uko ibihe biha ibindi, ni uko umuvuduko w’iterambere ry’isi ugenda wiyongera. Ibi bigaterwa ahanini n’ikoranabuhanga ryagutse ridasiba kuvumburwa uko bwije nuko bukeye. Kimwe mu byo ikoranabuhanga ryafashije, harimo korohereza abantu kubona serivisi zitandukanye mu buryo bworoshye, ndetse no guhererekanya amafaranga mu kanya nkako guhumbya.


Ni muri uru rwego ikigo cy’abanyarwanda gikora ibijyanye n’ubucuruzi bwo kuri internet (online shopping), Trusella, cyifashishije ikoranabuhanga maze gitangiza isoko mpuzamahanga ryo kuri internet trusella.com, aho abacuruzi bashobora gucururiza ibicuruzwa byabo ndetse n’abaguzi bakahahahira ibyo bifuza byose aho baba bari hose kandi ku giciro cyiza.

Ubuyobozi bwatangije ikigo Trusella, bwagaragarije abantu bose yaba ari abari mu gihugu cyangwa hanze yacyo ko iri soko rizabarohereza kubona ibicuruzwa bifuza bitabagoye kandi bikabageraho vuba badahenzwe. 

Trusella.com ni urubuga buri wese aho yaba ari hose hirya no hino ku Isi ashobora guhahiraho ibicuruzwa bitandukanye bitewe nibyo yifuza kuko ibicuruzwa by’amoko yose, yaba imyambaro, Inkweto, Ibikapu, Imitako, ibikoresho by’ikoranabuhanga, n’ibindi bitandukanye, bihaboneka. Akarusho nuko icyo uguze ukigezwaho aho uri hose mu gihe gito cyane.

Binyuze mu bufatanye nibigo mpuzamahanga, iri soko rifasha abaguzi bari mu hirya no hino kwisi kandi bikabageraho byihuse kandi ku giciro kiza; byumwihariko abacuruzi bahawe amahirwe yo kugeza ibicuruzwa byabo ku bakiliya babo mu buryo bworoshye, kuko ubu abakiliya bashobora kugura ibicuruzwa aho bari hose kandi igihe icyo aricyo cyose, ibintu bifungura amarembo ku bakiliya bashya bityo inyungu bakura mu bucuruzi ikiyongera.

Undi mwihariko w’iri soko nuko rifasha mu kurushaho kumunyekanisha ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda, aho rifasha mu kubigeza ku isoko mpuzamahanga.

Ubuyobozi bw’urubuga butangaza ko uru rubuga rwubatswe hibandwa cyane ku nyungu z’abaguzi n’abagura, ndetse bunakangurira abantu b’ingeri zose kurugana kuko rwizewe kandi rwihutisha ubucuruzi.

Uramutse ufite igitekerezo cyangwa inyunganizi ushoboro kunyura hano:

.Email: [email protected]
.Whatsapp :+250 784 401 996
.Instagram: http://instagram.com/trusellashopping
.Facebook: https://www.facebook.com/trusellashopping

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Reba Supercoppa kuri Startimes- Juventus ishaka kwiyunga n’abafana bayo...

Juventus iherutse gukomeretswa na Inter Milan irashaka kwiyunga n’abafana...
19 January 2021 Yasuwe: 3272 0

Startimes izerekana imikino yose ya FA Cup ihuriyemo Ibigugu byo mu...

Ibigugu byose byo mu Bwongereza byahuriye muri FA Cup izerekanwa yose uko...
10 January 2021 Yasuwe: 3064 0

Mutarama,Ukwezi kw’imikino ya rurangiza kuri StarTimes

Ukwezi kwa Mutarama 2021 gufite umwihariko w’imikino myinshi kandi ikomeye...
7 January 2021 Yasuwe: 3227 0

Trusella, iguriro mpuzamahanga ryiyemeje guhindura isura y’ubucuruzi...

Uko ibihe biha ibindi, ni uko umuvuduko w’iterambere ry’isi ugenda wiyongera....
7 January 2021 Yasuwe: 3469 0

January means football on StarTimes

This January, StarTimes is all about football. The year 2021 is beginning...
6 January 2021 Yasuwe: 2913 0

SKOL,isoko y’imyidagaduro ku Banyarwanda

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL ruzwiho guha...
30 December 2020 Yasuwe: 3702 0