skol
fortebet

Ibyishimo ni byose ku bari kurebera imikino y’igikombe cy’isi muri SKOL Football Village bagatsindira n’ibihembo [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 07, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Uretse kwica inyota no gufana amakipe y’ibihugu bakunda,abari kurebera igikombe cy’isi muri SKOL Football Village iherere mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Camp Kigali,bari gutsindira ibihembo.
Nkuko bisanzwe mu bakunzi ba ruhago,nta wishimira kureba umupira wenyine ariyo mpamvu SKOL yorohereje abafana kujya bahurira hamwe muri Camp Kigali bakaharebera imikino y’igikombe cy’Isi ku mateleviziyo ya rutura ari nako bica icyaka banatsindira ibihembo.
Abasohokera muri aka gace babasha gutsindira (...)

Sponsored Ad

Uretse kwica inyota no gufana amakipe y’ibihugu bakunda,abari kurebera igikombe cy’isi muri SKOL Football Village iherere mu mujyi wa Kigali ahazwi nka Camp Kigali,bari gutsindira ibihembo.

Nkuko bisanzwe mu bakunzi ba ruhago,nta wishimira kureba umupira wenyine ariyo mpamvu SKOL yorohereje abafana kujya bahurira hamwe muri Camp Kigali bakaharebera imikino y’igikombe cy’Isi ku mateleviziyo ya rutura ari nako bica icyaka banatsindira ibihembo.

Abasohokera muri aka gace babasha gutsindira ibihembo birimo itike y’indege yo kujya kureba umukino wa nyuma w’igikombe cy’Afurika kizaba umwaka utaha.

Aka gace kashyizweho n’uruganda rwa SKOL kamaze kuba ikimenyabose kubera imbaraga z’ibyishimo gatanga ku wahareheye imikino y’igikombe cy’Isi.

Kuri ubu igikombe cy’Isi kigeze muri 1/4 cy’irangiza aho kuri uyu wa 5 amakipe yongera kugaruka mu kibuga mu mikino y’ishyiraniro irimo umukino uzahuza Brazil na Croatia ku isaha ya saa 17:00 PM naho ku isaha ya saa 21:00 PM Argentina izakine n’u Buhorandi.

Bukeye bwaho, ku isaha ya saa 17:00 PM Portugal izakina na Maroc, hanyuma saa 21:00 PM u Bwongereza bukine n’u Bufaransa.

Iyi mikino yose izerekanwa muri SKOL Football Village ku buryo budasanzwe nk’uwibereye kuri stade.

Akandi karusho gahari ni uko nka SKOL icuruza ibyo kunywa bisembuye n’ibidasembuye, muri SKOL Football Village byose bizaba biri ku kiranguzo cyangwa se ku mafaranga yo hasi cyane bitandukanye n’uko byari bisanzwe.

Muri SKOL Football Village kandi abantu bashaka amafanguro bayabona ku giciro cyo hasi ku buryo ukurikirana umukino nta nyota, nta nzara, ibyishimo bikaba urusobe.

Ikindi wamenya kuri uyu mudugudu wateguwe na SKOL, ni uko kuharebera imikino y’igikombe cy’Isi bishobora gutuma utsindira itike y’indege ikwemerera kuzajya kureba umukino wa nyuma w’igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo CHAN, kizabera muri Algeria umwaka utaha.

Ibi ubigeraho iyo ubashije gutsinda imikino ya Kicker iba irimo kuba bigendanye n’umukino w’igikombe cy’Isi nawo uri kuba, bivuze ko ku wa Gatanu muri Kicker nabo bazatangira imikino ya 1/4.

Ntabwo ari Kicker gusa kuko hari n’imikino ya Video Games izwi nka Play station (PS) aho nayo ikinwa bigendanye n’umukino uri kuba, umuntu uzatsinda akazahabwa ibikoresho bishya bya PS bigezweho bya PS5.
















Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa