skol
fortebet

Kicukiro: KTN yarihiye ubwisungane mu kwivuza abantu 400 batishoboye

Yanditswe: Tuesday 06, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Sosiyete nyarwanda ihuza umuguzi n’umugurisha mu by’ubutaka, KTN Rwanda,yishyuriye ubwisungane bwo kwivuza abantu 400 batishoboye ibinyujije mu muryango wa Cartas wo muri Paruwasi ya Gahanga mu karere ka Kicukiro.
Kuri uyu wa 06 Ukuboza nibwo KTN yahuye na bamwe muri aba baturage yarihiye ubu bwisungane mu kwivuza kuri Paruwasi gatorika ya Gahanga,mu murenge wa Gahanga.
Umuyobozi wa KTN Rwanda, Hagenimana Philemon, yavuze ko iyi Sosiyete imaze imyaka 8 ifasha abatishoboye kuko ari ibintu (...)

Sponsored Ad

Sosiyete nyarwanda ihuza umuguzi n’umugurisha mu by’ubutaka, KTN Rwanda,yishyuriye ubwisungane bwo kwivuza abantu 400 batishoboye ibinyujije mu muryango wa Cartas wo muri Paruwasi ya Gahanga mu karere ka Kicukiro.

Kuri uyu wa 06 Ukuboza nibwo KTN yahuye na bamwe muri aba baturage yarihiye ubu bwisungane mu kwivuza kuri Paruwasi gatorika ya Gahanga,mu murenge wa Gahanga.

Umuyobozi wa KTN Rwanda, Hagenimana Philemon, yavuze ko iyi Sosiyete imaze imyaka 8 ifasha abatishoboye kuko ari ibintu bibari ku mutima ndetse badateze gutezuka ku gufasha abakeneye ubufasha.

Yagize ati "Ni ibintu biri ku mutima wacu,n’ibintu tuzirikana gutanga ubwisungane mu kwivuza ku batishoboye.Ikintu cya mbere n’ubuzima,umuntu ashobora kurwara akaba yarembera mu rugo,akaba afite umubyeyi cyangwa abana bagatakaza ubuzima kubera kubura uko bivuza.Ni ibintu tumaze igihe dukora muri bike Imana iduha."

Yavuze ko impamvu bahisemo gufasha abatishoboye bo mu murenge wa Gahanga by’umwihariko muri iyi paruwasi ari uko ishinzwe vuba kandi n’Akarere ka Kicukiro kakaba karaje mu turere twa nyuma mu gutanga Ubwisungane mu kwivuza.

Ati "Icyo twagendeyeho nuko akarere kari ku mwanya wa nyuma,niyo mpamvu twashyiemo imbaraga ngo nako kazamuke.

Ikindi twasanze Paruwasi ya Gahanga ikiri nshyashya,twagiraga ngo dufatanye nayo kugira ngo izamuke.Ni paruwasi imaze umwaka umwe cyangwa ibiri,twagiraga ngo dufatanye nayo mu ntego zayo zo kuzamura umuturage mu buryo bwa gikiristo no mu buryo bw’umubiri.

Yasabye aba baturage ko baharanira kuva mu cyiciro cyo gufashwa bakazamuka noneho bakazafasha abari inyuma yabo kuko KTN " gufasha ntabwo tuzahagarara."

Padiri mukuru wa Paruwasi ya Mutagati Yozefu Gahanga,Padiri Ndacogora Jean Marie Vianney,yashimiye KTN Rwanda kuba yarahinduye ubuzima bw’abatishoboye bo muri iyi paruwasi n’abatari abakiristo gatolika kuko iyi nkunga bayishyize mu muryango, Cartas.

Yagize ati "Ntabwo ari ubwa mbere babikoze,basanzwe babikora kuva paruwasi yashingwa mu mwaka ushize,kuko yashinzwe tariki ya 9 Ukwakira 2021,bahise batangirana natwe badufashiriza abakiristo ariko sibo gusa kuko banyujije igikorwa cyabo muri Cartas kandi ntabwo ireba abakiristo gatolika gusa ireba abakene.

Abo ngabo bagiye babatangira Mutuelle de Sante [Ubwisungane mu kwivuza],umwaka ushize n’uyu bongeye kubatangira.Twabyishimiye ni ibintu byiza."

Yakomeje avuga ko itegeko riruta ayandi ari urukundo bityo abantu batandukanye bakwiriye kwegera Kiliziya bagafatanya gufasha abatishoboye kuko nta nkunga ntoya.

Bamwe mu baturage bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza na KTN Rwanda bayishimiye iyi nkunga ikomeye yabahaye ndetse bavuga ko ntawe uzongera kurembera mu rugo.

Madamu Niyonizera Florida yagize ati "Papa wanjye n’umurwayi wa Asima.Kugira ngo muvuze byari ikibazo kandi arashaje.Ndagira ngo mbashimire [KTN] barakoze.Baturihira turi bane.Nsigaye ngenda nta kibazo mfite."

Madamu Yakaragiye Clarisse we yagize ati "Ndi umubyeyi w’abana 7.Umwe yararwaye bamwohereza i Masaka,bahita bamwohereza i Kanombe.Undi nawe yararwaye bamwohereza i Masaka.Mitiweli yangiriye akamaro cyane."

Imiryango 100 igizwe n’abantu 400 niyo yishyuriwe ubu bwisungane mu kwivuza na KTN Rwanda.

KTN Rwanda imaze imyaka 8 ifasha abatishoboye aho yahereye mu murenge wa Gikondo hanyuma 2015 yerekeza mu murenge wa Kigarama muri Kicukiro.Nyuma y’aho yatangiye gufasha ibigo by’amashuri byigamo abana bafite ubumuga harimo icya EAV Bugesera bafashijemo abana bagera kuri 60 n’abakozi babo.

Ubu bari gufasha abaturage bo muri Paruwasi ya Gahanga kandi iki gikorwa kizakomeza mu myaka iri imbere.

KTN Rwanda ni Sosiyete igurisha ubutaka n’ibibanza mu Rwanda aho imaze imyaka 12 ihuza umuguzi n’umugurisha ku bakiriya bifuza ibibanza cyangwa abafite ubutaka bunini bifuza kubyaza umusaruro.

KTN Rwanda ikorera ku Gishushu ku muhanda munini,mu murenge wa Remera, mu Mujyi wa Kigali.


Umuyobozi wa KTN Rwanda, Hagenimana Philemon,yavuze ko badateze gutezuka mu gufasha abatishoboye


Padiri mukuru wa Paruwasi ya Mutagati Yozefu, Gahanga,Padiri Ndacogora Jean Marie Vianney yashimiye KTN Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa