skol
fortebet

Kuririmba neza inzoga ya "SKOL PULSE" bizahesha umuhanzi ukizamuka kujya gukorera Nigeria-Ibisabwa

Yanditswe: Saturday 20, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Uruganda rwenga inzoga zisembuye rwa SKOL,rwatangije amarushanwa ku bahanzi batazwi ryo kuririmba indirimbo isingiza ikinyobwa cya "PULSE" ruheruka gushyira hanze hanyuma uzahiga abandi azahabwa amahirwe yo kujya gukorera indirimbo muri Nigeria.
Uru ruganda rwaraye rutangije irushanwa mu bahanzi bakiri hasi n’abatarakora indirimbo yo kuririmba muri Beat bakorewe hanyuma uzahiga abandi akazahabwa amahirwe yo kujya muri Nigeria kuhakorerwa indirimbo.
Ukuriye gahunda yo kwamamaza ikinyobwa (...)

Sponsored Ad

Uruganda rwenga inzoga zisembuye rwa SKOL,rwatangije amarushanwa ku bahanzi batazwi ryo kuririmba indirimbo isingiza ikinyobwa cya "PULSE" ruheruka gushyira hanze hanyuma uzahiga abandi azahabwa amahirwe yo kujya gukorera indirimbo muri Nigeria.

Uru ruganda rwaraye rutangije irushanwa mu bahanzi bakiri hasi n’abatarakora indirimbo yo kuririmba muri Beat bakorewe hanyuma uzahiga abandi akazahabwa amahirwe yo kujya muri Nigeria kuhakorerwa indirimbo.

Ukuriye gahunda yo kwamamaza ikinyobwa gishya cya SKOL Pulse,Yves Uwiduhaye,yabwiye UMURYANGO ati "Mwabonye iirushanwa rya mbere ryarimo abahanzi bazwi nka Ish Kevin,Ariel Wayz na Gabiro Guitar,aho Ariel Wayz yatsinze.Iriya njyana [beat] baririmbiyeho yakozwe na Davydenko.Twayihaye abo bahanzi 3 buri wese akora indirimbo,abakiriya bahitamo hatsinda Ariel Wayz.

Ibigezweho ubu,ya beat abasitari bakoreye tugiye kuyiha abahanzi bakizamuka.Hari abantu hano hanze,urubyiruko rufite impano,rufite inzozi zo kuzaba ibyamamare muri muzika mu minsi iri imbere no kuririmba mu bitaramo bikomeye mu Rwanda.

Turashaka kurema icyamamare cy’ejo hazaza.Turabikora gute?,baraza hano muri Mobile studio twakoze nziza cyane ikorera mu modoka ya [SKOL],uhure na producer Davydenko wakoze ya Beat agukorere indirimbo wigendere haze abandi.

Nyuma tuzakora amajonjora atandukanye hanyuma uwatsinze tumuhembe kujya muri studio zikomeye muri Nigeria aho ba Wizkid na ba Davido bakorera akorerwe indirimbo.Nuko kuba umusitari bitangira."

Ubwo UMURYANGO wageraga ahabereye irushanwa rya mbere ku Gisimenti muri Car Free zone,twahasanze abahanzi bashya benshi cyane barimo abatarakora n’imwe indirimbo n’abakoze izitarakunzwe batubwira ko bashaka gutsinda gusa umwanya wo kwitegura wababanye muto.

Umwe mu bo twaganiriye wavuze ko atarakora indirimbo na rimwe yagize ati "Twishimiye iri rushanwa niyo mpamvu twaje guhatana.Twabimenye ku mugoroba kuri Magic FM,ntabwo twiteguye bihagije."

Undi wakoze indirimbo imwe ntimenyekane yagize ati "Iri rushanwa ni ryiza ryafasha umuntu kuzamuka ariko amarushanwa azamura abahanzi mu Rwanda aracyari make.Twiteguye guhatana."

Bamwe mu bakurikiye igikorwa neza bageragezaga kumva Beat neza iri ku rubuga rwa SKOL ndetse no kuyishyiramo amagambo mu gihe hari abatari bayibonye nkuko babibwiye UMURYANGO.

Tubajije Uwiduhaye ku kibazo cy’uko iki gikorwa hari abatarakimenye kare,yagize ati "Twagerageje kubitangaza hose ndetse no ku rubuga rwacu iyo beat irahari.Buri wese arayihabwa hanyuma ayiririmbemo umunota umwe uzahiga abandi niwe uzatsinda."

Yakomeje avuga ko iki gikorwa cyatangiye ndetse bazajya bazenguruka hirya no hino bityo abahanzi bagomba gukurikira amaradiyo ndetse n’urubuga rwa SKOL,WWW.SKOLPULSE.RW kugira ngo bamenye gahunda yose.

Yavuze ko kandi byemewe kumva iyi beat ukohereza indirimbo kuri urwo rubuga ndetse ngo hari benshi babikoze ari nayo mpamvu bahisemo kuzana Mobile studio buri wese akagerageza amahirwe.

Icyumweru cyose SKOL iraba iri ku Gisimenti nyuma y’aho bazajya ahandi hahurira benshi.

Inzoga ya PULSE ni inzoga yakorewe Kwishima cyangwa umuziki ndetse no kwidagadura ariyo mpamvu SKOL yafashe umwanya wo kuyamamaza binyuze mu kuzamura ibihangano n’amarushanwa.

Uwiduhaye ati "Inzoga ya SKOL PULSE ni inzoga yakorewe umuziki.Ibyo twarimo yaba gukorana n’abahanzi bakomeye n’aba bakizamuka bijyanye n’umuziki.

Iki gikorwa kiradufasha kwegera abakiriya bacu biyumvemo iyi nzoga kandi bamenye ko ari iy’umuziki,yagenewe urubyiruko.Turashaka ko iyi Pulse bayishyira mu buzima bwabo."

Ku wa Gatanu, tariki ya 17 Ukuboza 2021, ni bwo uruganda rwa Skol Brewery Ld (SBL) rwamuritse ku mugaragaro inzoga nshya ya ‘Skol Pulse’.

Skol Pulse iri mu icupa ry’icyatsi kibisi rya 33cl, ifite umusemburo uri ku kigero cya 5.5% Vol Acl, iboneka aho ibinyobwa bya Skol bisanzwe biboneka hose ndetse iba iri mu ikaziye y’amacupa 24.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa