Impinduka zidasanzwe zakozwe mu bashumba b’indembo muri ADEPR[AMAFOTO]

Iyobokamana   Yanditswe na: Martin Munezero 5 October 2018 Yasuwe: 3131

Rev Karangwa Slivestre wayoboraga ADEPR mu Rurembo rw’Amajyepfo (Ntara y’Amajyepfo) yajyanwe mu Burengerazuba na ho Rev. Sebadende Emmanuel wayoboraga ADEPR mu ntara y’iburengerazuba ajyanwa mu Ntara y’Amajepfo.

Izi mpinduka mu buyobozi bw’indembo zakozwe n’ubuyobozi bukuru bw’itorero rya ADEPR kuri uyu wa kane taliki 04 Ukwakira 2018 mu nama yahuje abagize ubuyobozi bukuru bwa ADEPR n’abayobozi bayoboye indembo (intara) zose uko ari 5 hamwe n’impuguke z’iri torero bose babumbiye mucyo bise CEA y’itorero rya ADEPR.

Umuvugizi wungirije ushinzwe ubuzima bw’itorero rya ADEPR Rev Karangwa John yemeje aya makuru avuga ko izi mpinduka zakozwe kubw’inyungu z’umurimo w’Imana.

Rev Karangwa Slivestre wayoboraga ADEPR mu Rurembo rw’Amajyepfo yahawe kuyobora ADEPR mu rurembo rw’iburengerazuba

Yavuze ko ibi ntaho bibangamira abashumba kuko mu ndahiro barahira bemera ko aho bazatumwa hose bazajyayo.

Rev. Sebadende Emmanuel wayoboraga ADEPR mu ntara y’iburengerazuba yajyanywe mu Ntara y’Amajepfo

Rev Karangwa yagize ati: “Buri mushumba aba azi ko aho itorero ryamutuma hose agomba kujyayo kandi no mundahiro barahira mu gihe cyo kwimikwa, iyo turebye rero tukabona ari ngombwa ko haba impinduka ahantu runaka mu itorero turazikora kubw’inyungu z’umurimo w’Imana.”

Src:IBYISHIMO

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Pasiteri Christine ati ’Abarokore iyo bateretana babwirana nk’ay’abagombozi’[AMAFO

Pasiteri Christine Mwihoreze wo mu itorero Patmos of Faith yasabye...
2 November 2018 Yasuwe: 2376 2

Reba ubuhamya buteye agahinda bwa Mukansanga Pasiteri yarazaga amajoro...

Mukansanga ni umukobwa ufite imyaka 27 y’amavuko , apima metero imwe na 80 ,...
1 November 2018 Yasuwe: 4404 0

Umuhanuzi Bosco Nsabimana yatewe mu rugo rwe n’abajura badasanzwe mu gihe...

Kuri iki cyumweru tariki 28 Ukwakira 2018, abajura bataramenyekana bateye...
1 November 2018 Yasuwe: 2572 2

Musenyeri Kizito yifuje ko Guverinoma yamufasha gukusanya icya cumi...

Musenyeri Dr Cyprian Kizito Lwanga uyobora Kiliziya Gatolika mu Mujyi wa...
30 October 2018 Yasuwe: 1929 1

Umuntu wabeshyeye Apôtre Gitwaza ashobora gufungwa amezi 6

Uwafashe ubutumwa bwa Gitwaza akabukuramo agace gato kanyuranye n’ubwatanzwe...
29 October 2018 Yasuwe: 2298 2

Perezida Kagame yahaye impanuro Abanyarwanda bagerageza Imana mu...

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame avuga ko Imana yahaye...
29 October 2018 Yasuwe: 2795 1