skol
fortebet

Abayobozi ba zimwe muri Kaminuza zo hanze bagiye guhura n’Abifuza kuzigamo

Yanditswe: Monday 08, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatandatu taliki 13 Mutarama 2024 Ikigo cyo mu Rwanda United Scholars Center gifite uburambe mu gukorana na Kaminuza zo hanze ku bufatanye n’ikigo Niyo Travels isanzwe ifite uburambe mu gushakira ibyangombwa n’amatike y’indege abifuza kujya hanze cyateguye igikorwa cyo guhuza abifuza kwiga hanze (haba mu Burayi, Amerika na Canada) ndetse n’Abayobozi ba za Kaminuza bakorana nazo ngo babashe gusangira amakuru arambuye y’ibijyanye n’ibisabwa byose.
Ni gikorwa kizabera kuri Grande Legacy I Remera guhera saa yine za mu gitondo.

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’iki kigo bwemeza ko Abanyeshuri bo mu Rwanda bifuza kwiga hanze badakwiye kugira impungenge izo arizo zose, kuko imbogamizi bahuraga nazo zabonewe umuti urambye ndetse bakaba bakomeje gahunda yo kubahuza na Kaminuza zikorana nabo ngo zibahe ibisobanuro byimbitse.

Umuyobozi w’iki kigo Ismail Niyomurinzi ashimangira ko ikigo ayoboye gikomeje gushyira imbaraga mu gukuraho imbogamizi zose zatumaga ushaka kwiga hanze y’igihugu bimugora kubera ba rusahuriramunduru babayobyaga bagamije indonken’uburiganya.

Yagize ati:” Ikigo cyacu gifasha abashaka kwiga hanze y’igihugu kubona ishuli kandi ryiza rijyanye n’ibyo ashaka kwiga, kubona ibyangombwa byose bisabwa, kubona icumbi iyo abikeneye nabyo ndetse akagabanyirizwa n’ikiguzi cyo kwishyura ishuri mu buryo bufatika ugereranije n’uko yanyura ahandi kuko hari Kaminuza dusanzwe dufitanye amasezerano”.

Guhuza ababyifuza na za Kaminuza zisanzwe zibakira uba ari umwanya mwiza haba ku babyeyi bifuza kohereza abana babo kwiga hanze ndetse n’abanyeshuli bifuza kubona amakuru ahagije kuri izi Kaminuza ziba zizabakira n’imibereho y’ubuzima bwo mu bihugu bazaba bagiyemo!

United Scholars Center isanzwe ifite ikicaro gikuru mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya Centenary House muri Etage ya 2. Ukaba wahagera ugahabwa ibisobanuro byisumbuyeho cyangwa se ugahamagara kuri Telephone igendanwa numero: +250788307538

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa