skol
fortebet

#Kwibuka28: Umunyamakuru Rucky Nzeyimana yahurije hamwe abahanzi batandukanye basura Urwibutso rwa Gisozi[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 12, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakuru Rucky Nzeyimana yahurije hamwe abahanzi bagera kuri 13 barimo Juno Kizigenza, Bull Dogg, Ish Kevin, Kenny K Shot, Bushali, Papa Cyangwe, Confy,Gabiro Guitar,Active, Diplomat,B-Threy, Synphony Band basura Urwibutso rwa Gisozi rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere, tariki 11 Mata 2022 abahanzi batandukanye basuye Urwibutso rwa Gisozi, ni igikorwa Cyateguwe mu rwego rwo guhuza imbaraga nk’abahanzi no gukomeza kwibuka no kunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni hagati ya Mata na Nyakanga 1994.

Aba bahanzi bahurijwe hamwe n’Umunyamakuru Luckman Nzeyimana [Lucky] usanzwe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, by’umwihariko kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Mu kiganiro n’Igihe uyu munyamakuru yavuze ko batekereje iki gikorwa mu rwego rwo kwigisha abahanzi bato amateka y’ibyabaye mu 1994 no gukomeza gufasha abakuru gutekereza cyane ku byabaye no guharanira ko bitazongera kubaho ukundi.

Yagize ati “Ni igikorwa twatekereje mu rwego rwo gufasha abahanzi bakiri bato kumenya amateka ya Jenoside no gufasha abakuru gukomeza kumenya aya mateka kugira ngo baharanire ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.”

Nzeyimana yavuze ko iki gikorwa we na bagenzi be bari mu myidagaduro bateganya ko cyajya kiba kenshi kugira ngo abahanzi bo ubwabo bamenye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bakomeze guharanira ko ibyabaye bitakongera kubaho ukundi.

Yavuze ko abahanzi batoranyijwe nta kindi cyagendeweho ahubwo ari uko ari bo yegereye we n’abo bari bafatanyije iki gikorwa bakabasha kuba aribo baboneka.

Guhera tariki ya 7 Mata, u Rwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda binjiye mu cyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ni muri urwo rwego abantu batandukanye harimo n’abahanzi bakomeje guhumuriza Abanyarwanda barushaho no kwiga amateka kugirango ibyabaye bitaazongera kubaho ukundi.

Aba bahanzi basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa