skol
fortebet

#KWIBUKA30: Hon. Mukabalisa Donatille yahaye umukoro urubyiruko rw’u Rwanda

Yanditswe: Friday 12, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yasabye urubyiruko kuzirikana ibyo u Rwanda rwagezeho mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge n’ubudaheranwa no guharanira ko nta waruca mu jisho ngo yonone iterambere ryarwo.

Sponsored Ad

Yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 11 Mata 2024, ubwo mu Karere ka Kicukiro hibukwaga ku nshuro ya 30 Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro.

Mbere y’umugoroba wo Kwibuka, habanje urugendo rwo kwibuka rwatangiriye muri IPRC Kicukiro [ahahoze hitwa muri ETO Kicukiro], rusorezwa ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro.

Uru rugendo rwibutsa gutsindwa k’umuryango mpuzamahanga kuko Ingabo z’Ababiligi za MINUAR ziyobowe na Lt Luc Lemaire zataye impunzi z’Abatutsi muri ETO Kicukiro, bicwa umugenda kugera i Nyanza ya Kicukiro.

Kuva ku wa 8 Mata 1994, Abatutsi benshi bahahungiye bizeye kurindwa ariko ku wa 11 Mata, izo ngabo zirabatererana hicwa abarenga 2000.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yavuze ko abashinzwe kurinda amahoro, ubwo yari yabuze ari bwo bafashe icyemezo cyo kwigendera, basiga Abatutsi mu maboko y’abicanyi kandi babona ibigiye kubabaho.

Ati “Mbere y’uko tugera igihe Jenoside yari itangiye yashoboraga gukumirwa, si uko bari babuze amakuru ko yabonekaga buri munsi. Babuze umutima utabara.’’

Depite Mukabalisa Donatille yavuze ko ibihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo rwabikuyemo amasomo yo kwigira no kwikorera amahitamo.

Ati “Ni twe dukwiye gukomeza kwigenera ibyo dushaka tugendeye ku byo dukeneye. Akimuhana kakaza kajya mu murongo w’ibyo dukeneye ngo twiyubakire igihugu cyacu.’’

Yashimye Ingabo za FPR Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida Kagame zitanze, zigaharika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Ati “Nubwo twibuka tunenga n’imyitwarire y’umuryango mpuzamahanga wadutereranye, turashimira Perezida Kagame utarahwemye gutsura umubano n’ibihugu by’amahanga n’imiryango mpuzamahanga n’intambwe igenda iterwa.’’

Depite Mukabalisa Donatille yibukije urubyiruko kudakerensa imbaraga zakoreshejwe mu kubaka Igihugu.

Ati “Muzi ikiguzi cyatanzwe ngo mube mufite igihugu kizima twese twishimiye, gitera imbere, kibaha amahirwe angana nta vangura. Muzi intambwe yatewe mu rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa, ntimuhe icyuho umwanzi hatagira ikidindiza ibyo twamaze kugeraho, cyangwa twabiriye icyuya, mufite umusingi ukomeye wo kubakiraho.’’

Yasabye abakiri bato guhangana n’abahakana, abapfobya n’abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bo banafite ubumenyi mu ikoranabuhanga no gukoresha imbuga nkoranyambaga nk’umwe mu miyoboro ikoreshwa cyane.

Yakomeje ati “Tubifuriza kuzaba mu gihugu gitandukanye n’icyo ababyeyi banyu, twe bakuru twabayemo.’’

Abarokokeye i Nyanza ya Kicukiro bashimiwe ko bataheranwe n’agahinda ndetse bashobora no gutanga ubuhamya ku nzira y’umusaraba banyuzemo ubwo bavanwaga muri ETO Kicukiro bajyanwa i Nyanza ya Kicukiro n’uko bongeye kwiyubaka.

Abitabiriye umugoroba wo Kwibuka kandi bahawe ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyatanzwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars; Perezida w’Umuryango uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, Dr Gakwenzire Philibert n’Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, Havugiyaremye Aimable.

Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi basaga 105.000 barimo abaguye muri Nyanza ya Kicukiro no hirya no hino muri Kicukiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa