skol
fortebet

Mushikiwabo yahishuye uko musaza we Lando na nyina bishwe muri Jenoside

Yanditswe: Monday 08, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yagaragaje ko ku wa 07 Mata 1994, abari mu rugo rwa musaza we, Landouald Ndasingwa wari uzwi nka Lando barimo umubyeyi we, bose bishwe, nyamara biba musaza we ari gusaba ubufasha mu Babiligi ngo bamutabare.

Sponsored Ad

Landouald Ndasingwa wari uzwi nka Lando, yari umwe mu banyepolitiki mbarwa b’Abatutsi babaga muri Guverinoma ku butegetsi bwa Habyarimana Juvénal, ndetse batari bashyigikiye umugambi wa Jenoside.

Ndasingwa ni umwe mu banyepolitiki bishwe ku kubitiro ubwo Jenoside nyirizina yatangiraga.

Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, Mushikiwabo akaba na mushiki wa Lando yagaragaje ko ubwo Inkotanyi zinjiraga mu Mujyi wa Kigali mu Ukuboza 1993, yahise abwirwa na musaza we ko agomba gusubira imahanga.

Mushikiwabo mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari Umuyobozi wa Banki Nyafurika ariko akorera i Washington mu biro bishinzwe Amerika y’Amajyaruguru.

Ku busabe bwa musaza we uyu muyobozi wa OIF yerekanye ko muri Mutarama 1994 yasubiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kazi ke.

Icyakora ngo ntiyigeze atekereza ko mu Rwanda hashobora kubaho Jenoside ikangiza byinshi nk’uko byagenze.

Ku rundi ruhande ariko yiyumvishaga ko musaza we yashoboraga kwicwa ku mpamvu zirimo kuba yari we Mututsi wenyine wari mu bagize Guverinoma ya Habyarimana.

Icyo gihe yari Minisitiri w’Umurimo, Mushikiwabo akavuga ko inshuro nyinshi musaza we yibasirwaga bigizwemo uruhare runini na radiyo yabibye urwango kakahava ya RTLM, uyu mugabo aba ikimenyabose.

Ati “Ku wa 07 Mata 1994 niriwe mu nzu nabagamo muri Leta ya Maryland. Uwo munsi ndawibuka neza, ni umunsi numvaga meze nk’uwanyoye ibiyobyabwenge. Abantu batandukanye bambwiye ko musaza wanjye Lando yishwe.”

Mushikiwabo yavuze ko icyo gihe nyina ubabyara yari yasuye musaza we mu rugo rwe.

Mu kanya gato Intumwa y’Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi (icyo gihe yari Papa Yohani Pawulo II) mu Rwanda yari inshuti ikomeye ya Lando, yahamagaye Mushikiwabo, uyu wabaga muri Amerika akavuga ko agifata telefone yahise yumva ko musaza we byarangiye.

Ati “Yavugaga wumva afite igihunga, arambwira ati ‘Ngomba kuvanwa aha hantu.’ Yari ari kurira. Ati ‘Ibiri kubera hano ntabwo ushobora kubyumva.” Ntabwo yabashije kunsobanurira ni uko namenye ko musaza wanjye yishwe. Yiciwe mu rugo iwe.”

Icyo gihe urugo rwa Lando rwarindwaga n’ingabo za Loni kuko yari umwe mu bantu bari bibasiwe, Mushikiwabo agaragaza ko icyo gihe abarindaga Perezida Habyarimana baje kwa Lando mu rugo, ingabo za Loni zamurindaga zihita zihunga.

Icyo gihe zasanze ari kuri telefone avugana n’umuyobozi w’ingabo z’Ababiligi [zari mu Rwanda], ndetse yanahamagaye na Gen [Roméo Antonius] Dallaire wari Umuyobozi w’ingabo za Loni asaba ko bamutabara.

Mushikiwabo ati “Icyo gihe [Lando] aravuga ati ‘dore bageze ku muryango, bahageze’. Uwo Mubiligi ntacyo yari gukora muri icyo gitondo.”

Uyu muyobozi yahishuye ko uwari muri urwo rugo wese uwo munsi yishwe, harimo nyina, umukozi wakoraga aho kwa musaza we n’umugore we wo muri Canada bose bararashwe.

Icyakora undi musaza we wa kabiri, umugore we n’abana be bo bararokotse, mu gihe musaza we wa gatatu wari wakomeretse yapfuye nyuma y’ukwezi yishwe n’ibikomere, ku bwo kubura ubuvuzi.

Ati “Yari yahunze ava mu rugo rwe agana kuri Sitade [Amahoro] ahari hahungiye abandi bantu benshi. Nyuma yayisohotsemo agiye kureba mushiki we, ajya aho yari atuye ashaka kumenya ibiri kuhabera kuko kuri telefone yari yamubuze.”

Mushikiwabo avuga ko uwo musaza we wa gatatu yakomerekejwe, agakeka ko byakozwe n’Interahamwe cyangwa abasirikare bashobora kuba bari bamukurikiye.

Kubura musaza we biri mu bintu byamunaniye kwakira, cyane ko yari afite n’ubwoba bwo kubaza abandi bo mu muryango we kuko “byari nk’umuntu warose inzozi mbi, ntabashe kuzivamo ngo akanguke.”

Mushikiwabo yamaze iminsi itatu yose ataratora agatotsi, kuko yari amaze iyo minsi kuri telefone amasaha yose abaririza ibiri kubera mu Rwanda.

Ati “Mperutse kuganira n’inshuti ndayibwira nti ‘ntabwo numva uburyo imyaka 30 shize kuko ni ejobundi.”

Agaragaza ko uko Abanyarwanda bagenda begera imyaka 30 niko urwo rwibutso ku be rurushaho kugaruka, akibuka “ibyo bihe by’agahinda, ibihe byo kubaho nta makuru [y’abawe].”

Yavuze ko nubwo hashize imyaka 30, Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ikiri kimwe mu bigize ubuzima bwe cyangwa ubw’ababaye uri biriya bihe bose.

Uko agenda asatira iza bukuru, uyu muyobozi wa OIF yagaragaje ko agenda afata imimerere y’umubyeyi we bigatuma arushaho kumutekerezaho cyane.

Ati “Mama yari muremure kundusha, umugore mwiza, vuba aha nzaba mfite imyaka nk’iyo yari afite mu 1994. Nkeka ko nsa na we. Iyo nambaye umukenyero, mbona ingendo ari iya mama wanjye. Akenshi ngo iyo ndi i Kigali, umugabo wanjye asinzira kare njye bibaho gake.”

Yerekanye ko afata amafoto yajyanye muri Amerika mbere ya Jenoside, akavuga ko nubwo mbere atatinyukaga kuyareba, ubu asigaye yicara hasi akayitegereza yose uko yakabaye bigatuma yibuka ibyo bihe.

Yashimangiye ko ubu atekereza ku be yabuze, agafata umwanya akabatekerezaho atuje kuko ubu kubaho mu cyimbo cyabo bimuha imbaraga zikomeye ndetse, kuri we ngo kubaho neza ku bw’abe yabuze ari itegeko.

Nubwo ari mu mirimo yatorewe imahanga, umutima we awuhoza ku gihugu cy’amavuko, dore ko agikurikiranira hafi kuko yahabaye, akanahakora, ndetse akaba muri benshi bari mu rugamba rwo kurwanya ko ibyabaye biba ukundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa