Kigali

Icyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bimariye Abanyarwanda

Opinion   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 7 April 2019 Yasuwe: 570

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni igikorwangarukamwaka gifasha abanyarwanda kuzirikana abazize jenoside yakorewe Abatutsi,kuzirikana abayirokotse ndetse no guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho.

Kwibuka ni uburyo bwiza bufasha kurema icyizere mu barokotse Jenoside ndetse no kwereka abanyarwanda ingaruka ziterwa no gupfobya Jenoside ndetse n’ibibi by’ingengabitekerezo yayo.

Buri sosiyete igira amateka yayo yibuka, ikagira umuco wayo, ikagira ubuhanga n’ubumenyi byayo yibuka, ikabimenya, ikabyigisha, ikabiraga abayo.Igira ibyo yitwararika, ikagenda ibyigisha abana bayo, bikaba uruhererekane n’umurage wayo.

Kwibuka bifasha buri sosiyete kubaho. Igahanga ibishya, ifite ibyo iheraho, idahuzagurika, ikamenya ikibi n’icyiza, ikagenda yubakira ku biyifitiye akamaro. Ikamenya uko yitwara mu bihe biriho n’ibizaza.

Kwibuka bifasha sosiyete gusubiza ibibazo igenda ihura nabyo. Kwibuka ni ngombwa kuko sosiyete yabaho itibuka yazima: ntiyashobora kumenya ibiyifitiye akamaro ngo ibigire umurage, kandi yibuka no kwirinda ibishobora kuyigirira nabi.Abanyarwanda bagomba kwibuka ngo batazima.

Kwibuka rero bifasha sosiyete kumenya uko yitwara: ihera ku byabaye yibuka, igashyiraho inzitiro cyangwa umurongo waho izanyura n‟uko izitwara mu bihe biri imbere.

Mu Rwanda habaye Jenoside, biri mu mateka y’ubu n’ahazaza. Kwibuka Jenoside nk’Abanyarwanda, bizafasha kubaka u Rwanda rwitandukanya burundu na Jenoside n’ibijyanye nayo byose.

Abanyarwanda baramutse bibagiwe Jenoside bakwibagirwa n’icyayiteye cyose, nta cyabuza ko ishobora kongera kubaho kuko ibyayiteye byashobora kongera kubura umutwe, bigahabwa intebe maze bigatera ishyano.

Kwibuka ni ngombwa kuko bifasha umuntu guhora maso. Tugomba guhora twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo itazongera kubaho ku bantu abo ari bo bose.

Kwibuka bidufasha guhora twibombaritse, maze tukamaganira kure ibintu byose byakurura inzangano mu Banyarwanda.

Kwibuka ni ngombwa kuko bidufasha kurwanya politiki yose ibiba amacakubiri, inzangano, irondakoko n’umwiryane mu Banyarwanda kuko inyigisho nk’izo zabyaye Jenoside.

Kwibuka bifasha Abanyarwanda kutazongera kugwa mu mutego bagushijwemo n’ubuyobozi bubi, ahubwo bakirinda kuzongera kugwa mu mitego mibi babayemo.

Kwibuka bizafasha Abanyarwanda kuzabaho neza mu bihe bizaza, no kubaka sosiyete nziza bahereye kuri aya mateka mabi igihugu cyaciyemo.

Kwibuka bifasha Abanyarwanda kwamaganira kure ibifitanye isano na Jenoside byose, cyane cyane amacakubiri kuko atamaganywe yazongera guhitana imbaga y’abantu.

Kwibuka bifasha Abanyarwanda kwamagana amashyaka ya politiki ashingiye ku moko, kuko atamaganywe yakongera kubiba umwiryane mu banyarwanda.

Kwibuka bifasha Abanyarwanda kwamaganira kure icyitwa ihezwa (exclusion) iryo ari ryo ryose ribuza Umunyarwanda kubona ibyo afiteho uburenganzira byose.

Kwibuka bifasha Abanyarwanda kwamagana no kurwanya inzangano hagati y’abana b’u Rwanda kuko kutazamagana ari ugutiza umurindi abashaka ko Abanyarwanda bamarana.

Kwibuka bifasha Abanyarwanda kwamagana imiryango, ibigo (institutions), abagize imiryango mpuzamahanga bitwaza ko babafasha ariko bakigisha, cyangwa bagashyigikira amacakubiri mu Banyarwanda.

Kwibuka bifasha Abanyarwanda kwamaganira kure abayobya n’abigisha nabi amateka y’u Rwanda n’imibanire y’Abanyarwanda.

Kwibuka bizafasha Abanyarwanda kwamagana umuco mubi wo kudahana (impunité), ahubwo kwibuka bizafasha kwimakaza umuco w’ubutabera.

Kwibuka bizafasha Abanyarwanda kubaka igihugu gitandukanye n’icyo barazwe n’abagizi ba nabi.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble munyemana

    Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza abuyumvira gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.Abibera mu byisi gusa,Imana ibita abanzi bayo nkuko Yakobo 4:4 havuga.Bisobanura ko itazabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Tukibuka yuko ku munsi wa nyuma Imana izazura abantu bapfuye bayumvira nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6 umurongo wa 40.It is a matter of time kandi si kera,kubera ko Imana itajya ibeshya.

    5 months ago

Inzindi nkuru

Uko mbibona: Uganda yiteguye intambara, u Rwanda narwo ruriteguye, ese iyi...

Mu myaka ya za 90 habayemo byinshi byerekana ko harri umubano mwiza hagati...
17 April 2019 Yasuwe: 16914 11

Icyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bimariye Abanyarwanda

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni igikorwangarukamwaka gifasha...
7 April 2019 Yasuwe: 570 1

Itandukaniro riri hagati ya Jenoside n’intambara ndetse n’ubwicanyi...

Mu gihe u Rwanda rwatangiye icyumweru cyo kwbuka Jenoside yakorewe Abatutsi...
7 April 2019 Yasuwe: 1749 1

Icyo Jenoside aricyo ndetse n’intambwe nyamukuru zituma ibaho

Jenoside ni ubwicanyi ndengakamere butegurwa bugakorerwa itsinda...
7 April 2019 Yasuwe: 388 0

Aya ni amwe mu magambo yuje ubwenge yerekeranye n’ubuzima yasigaye ari...

Isi ituwe n’abantu banyuranye ndetse bagiye bafite impano zinyuranye. Muri...
12 February 2019 Yasuwe: 4794 2

Ibi nibyo bihugu 8 byo muri Afurika bifite igisirikare gikomeye kurusha...

Igisirirare gikomeye ni kimwe mu bituma igihugu kitwa igihangange....
8 January 2019 Yasuwe: 8592 1