skol
fortebet

Mu myaka iri imbere u Rwanda ruzomoka kuri Afurika ruge ku wundi mugabane [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 23, Apr 2018

Sponsored Ad

Abahanga bagaragaraje ko mu myaka iri imbere igice cy’ Afurika y’ ibirasirazuba kizamanyuka kuri uyu mugabane hakavuka undi mugabane mushya umuntu yagereranya n’ Afurika nto. Si ubwa mbere hazaba havutse umugabane mushya kuko mu myaka myinshi yashize Isi yahoze igizwe n’ ikirwa kimwe cyagiye kimanyuka hakavuka imigabane tubona ubu.

Sponsored Ad

Uku kwitandukanya kw’ Afurika kwatangiye mu myaka myinshi ishize mu kiswe Rift Valley Afrique. Iki gice kibonekamo ibiyaga n’ ibirunga byinshi n’ ibibaya.

Ibimenyetso byo gucikamo ibice bibiri kw’ Afurika birimo kugaragara cyane mu gihugu cya Kenya aho ubutaka bugenda bwitandukanya nk’ uko bigaragara ku mafoto yafatiwe ahitwa Mai Mahiu.

Ahamanyutse hafite metero 15 z’ ubujyakuzimu na metero 15 z’ ubugari.

Abahanga bamwe bavuga ko Afurika izacikamo ibice bibiri mu myaka 50 iri imbere abandi bakavuga ko bizaba mu myaka 150.


Abamenyi mu byasiyanse barimo Dr Lucia Perez Diaz bavuga ko iyo barebeye mu kirere babona ibimenyetso by’ uko ubutaka bw’ Afurika burimo gutandukana. Uku gutandukana bizahera ku ihembe ry’ Afurika rice muri Somalia rikomeze mu gice u Rwanda ruherereyemo no mu magepfo y’ Afurika muri za Mozambique.

Abasesengura imiterere y’ ubutaka bw’ Afurika y’ Iburasirazuba bavuga ko mu nda y’ Isi muri aka gace hari igikoma gishyushye mu buryo budasanzwe n’ urutare rwo mu nda y’ isi rworoshye ari nabyo bituma hagaragara ibirunga n’ amazi ava mu butaka ashyushye azwi ku izina ry’ amashyuza.

Ngo kuba uru rutare rworoshye nibyo bizatuma rumanyuka igice cy’ ubutaka kige ukwacyo.

Si ubwa mbere hazaba havutse umugabane kuko mu myaka 135 ishize aribwo Afurika yomotse kuri Amerika y’ Epfo iba umugabane ukwayo. Hagati y’ Afurika nto n’ Afurika isanzwe hazavuka inyanja itandukanya iyi migabane nk’ uko byabaye hagati y’ Amerika n’ Afurika havuka inyanja ya Atlantic.

Mu myaka miliyoni 335 isi yari igizwe n’ inyanja imwe n’ ikirwa kimwe kitwaga Pangea cyangwa Pangaeaaricyo cyaje kumanyagurika mu myaka miliyoni 175 ishize havuka imigabane 6 n’ uwa karindwi witwa utakigaragara. Amateka agaragaraza ko mu Nyanja y’ Abahinde Ocean Indien mu myaka yak era hahoze umugabe witwa Zealande magingo aya ukaba wararengewe n’ amazi.

Ibitekerezo

  • Mwaramutse neza ncuti banvandimwe! Ubwose ibyo nukuri koko uko gutandukana kwa Afurican bizabaho muriyo myakakoko? Ese hari gukorwa Iki ubu mubijyanye numutekano? Ni kanani janvier IHuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa