skol
fortebet

Umugore w’ umwirabura yahaye isomo Abanyaburayi

Yanditswe: Thursday 04, Jan 2018

Sponsored Ad

Uko umugore abana n’ umugabo we n’ uburyo amugaragariza urukundo bigenda bitandukana bitewe n’ umuco w’ agace aka n’ aka. ‘Uko umugore w’ Umunyafurika yita ku mugabo we bitandukanye n’ uko Iburayi bikorwa’ Aya ni amagambo ya Grace, umugore w’umwirabura ukiri muto.
Grace yabitangaje ubwo yari mu kiganiro ‘It my choise’ gitambuka kuri televiziyo TF1 yo mu Bufaransa.
Grace yagize ati "Iyo umugabo wanjye avuye ku kazi, mukuramo ikote, nkamuha ikaze, nkamukandakanda ibirenge, nkamucira inzara. Mu gitondo (...)

Sponsored Ad

Uko umugore abana n’ umugabo we n’ uburyo amugaragariza urukundo bigenda bitandukana bitewe n’ umuco w’ agace aka n’ aka. ‘Uko umugore w’ Umunyafurika yita ku mugabo we bitandukanye n’ uko Iburayi bikorwa’ Aya ni amagambo ya Grace, umugore w’umwirabura ukiri muto.

Grace yabitangaje ubwo yari mu kiganiro ‘It my choise’ gitambuka kuri televiziyo TF1 yo mu Bufaransa.

Grace yagize ati "Iyo umugabo wanjye avuye ku kazi, mukuramo ikote, nkamuha ikaze, nkamukandakanda ibirenge, nkamucira inzara. Mu gitondo ndazinduka nkitunganya nkategurira umugabo wanjye ifunguro rya mugitondo nkajyana abana ku ishuri”

Nubwo Abanyaburayi bemezaga ko Grace abikora kubera ubukoroni no kutamenya uburenganzira bwe, Grace yashimangiye ko ibyo akora abiterwa n’ urukundo. Yababwiye ko niyo yaba ananiwe yigora agashaka uko aruhuka akaza kurangiza inshingano ze zo kwita ku mugabo.

Uburyo Grace yavuze ko akoresha mu kwita ku mugabo we ni bubi cyane mu maso y’ abanyaburayi. Mu Burayi uko byasa kose umugabo agomba kwita ku mirimo yose yo mu rugo. Umugore yoza ibyombo n’ umugabo bikaba uko kandi bikaba ari nk’ itegeko.

Nk’ yko UMURYANGO ubikesha Afrikmag Grace ibi ntabwo abikozwa kuko avuga ko umugabo inshingano ze ari ugukora akazana amafaranga mu rugo, akangura impano, agategura aho gusohokera n’ ibindi.. .

Grace yakomeje ashimangira ko inshingano z’ ibanze umugore ari ukwita ku bana no kwita ku rugo muri rusange.

Ese ibi Grace yavuze ni ko bikimeze mu Rwanda?

Ku ruhande rw’ u Rwanda siko bimeze kuko u Rwanda ni igihugu gishyize imbere ihame ry’ uburinganire, kandi uburinganire bisobanuye ko umugore n’ umugabo we bahabwa amahirwe angana. Itegeko ry’ umuryango mu Rwanda rivuga ko umugabo atari we wenyine ufite inshingano yo guhahira urugo, bivuze ko umugabo afite uburenganzira bwo kujyana mu nkiko umugore we amurega ko atamuhahiye.

Iyo ugiye gusezerana imbere y’ amategeko ubwirwa ko kuba uwo mwashakanye yanze kuguhahira ari impamvu ishobora gutuma waka gatanya, ntabwo bakubwira ko kuba umugabo wawe yanze kuguhahira ari impamvu yo kwaka gatanya.

Ibitekerezo

  • Iyo ibintu bijya gucika abantu bitiranya ibintu. Mu butegetsi bwa leta uburinganire ni ngombwa abantu bagomba guhabwa amahirwe angana, bakaringanira muri byose: mu kazi, mu buyobozi, ... Ariko mu muryango nta buringanire bukenewe uretse ko butanashoboka. Imana irema umugabo n’umugore, yabahaye imiterere yuzuzanya si iyo kuringanira. None se nuvuga kuringanira mu rugo uzahindura n’imiterere karemano igitsina, gutwita, ubwanwa, imbaraga, imisemburo, amabere, amarangamutima... Iyo buri wese yujuje inshingano ze neza mu rugo, ntawe ukenera uburinganire. Turinganire mu butegetsi ariko twuzuzanye mu ngo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa