skol
fortebet

Dore amwe mu magambo umugore akwiye kwibwira buri munsi bikamwongerera icyizere cy’ubuzima

Yanditswe: Monday 03, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Akenshi usanga ibyo abantu biyaturirah ariko bibagendekera ni byiza ko umuntu akwiye kwiyaturiraho amagambo meza mu kurema uwo ashaka kuba we kuko bimufasha kubaho ubuzima bwiza kandi bwishimye.

Sponsored Ad

1.Ndi mwiza

Abagore benshi bakunze kwigirira icyizere gicye kandi nyamara ntabwo biba ari byiza,usanga abagore benshi ari beza ariko batabyemera ahubwo bakifata ukundi,ukuri ni ,niba utizera ko uri mwiza,buri umwe wese uzakubona nawe azagufata nk’umugore mubi,ni byiza ko ukunda kwibwira ko uri mwiza kuko bizagufasha kwisobanukirwa ndetse n’abakubona bakakuboonamo bwa bwiza wiyaturiraho buri munsi.

2.Ngira ibanga

Buri mugore wese yarakwiye kuba gutya ,niba ubona ko uri wa muntu abagabo bakunda kwishimira ndetse no kuganira nawe,ufite kuba ugira ibanga,nta ariko cyangwa niba,woe ba ubwoko bw’umugore ugira ibanga bityo buri mugabo wese azaguha agaciro ndetse yifuze no kubana nawe ubuzima bwose.

3.Ntabwo ndi umucakara w’imibonano mpuzabitsina

Abagore benshi bakunze gukoreshwa mu gukora imibonano mpuzabitsina gusa kuruta ko bagirana undi mubano,niba wiha agaciro ndetse ukagaha n’umubiri wawe ntihakagire umugabo ugukoresha kugira ngo yikemurire ikibazo cye cyo gukora imibonano mpuzabitsina,bityo jya ugerageza buri gitondo uko ubyutse maze wumve ko utari igikoresho gikoreshwa mu gusimisha abandi bihabanye n’amahitamo yawe cyangwa se amarangamutima yawe.

4.Ndi mwiza mo imbere

Rimwe na rimwe ubwiza dushobora kubona ntabwo buhagije ushobora kugira isura nziza cyane,ariko mu gihe udafite imico myiza cyangwa umutima mwiza ntabwo uzakundwa n’abantu benshi nkuko wabitekerezaga,bityo kuba mwiza imbere ni iby’ingenzi.

5.Ndatangaje

Niba utangaje nyine uratangaje;kandi niba udatangaje nyine ntutangaje,hari uburyo bubili,byuka buri gitondo maze ubanze witekerezeho maze urebe niba utangaje koko,ubundi kubwira umuntu ko atangaje uba umubwiye ngo uri uwo kwishimirwa.

6.Ndikunda

Nta kibi cyuko ngo wikunda,niba utikunda bizaba bikomeye ko hagira undi ugukunda,banza wifate wowe ubwawe uko ushaka ko abandi bagufata,ntabwo nkubujije gukunda abandi ariko nawe ntiwiyibagirwe.

7.Ndi umugore w’umunyembaraga

Igihe kinini,abagore bizera ko bakenera umuntu wo kubashyira ku murongo kuko bo bumva ko nta bushobozi cyangwa ubumenyi buhagije bwo kugira icyo bikorera mu buryo bwabo;nawe uri umuntu nkundi,naho umuntu uza mu buzima bwawe ni inyongera,ba umugore w’umunyembaraga kandi ufite ukwigenga ndetse ushobora kugira icyo yigezaho uko byamera kose.

8.Ndiyizera

Abagore benshi ntabwo bakunze kwiha icyizere,icyizere kirakenewe mu buzima,wituma ubwoba buganza icyizere muri wowe,umugore urangwa n’icyizere,ni we utera imbere,bityo umva ko icyo ugiye gukora aricyo kandi niyo cyapfa ariko gipfe wagerageje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa