skol
fortebet

Ese birashoboka guhitamo igitsina cy’umwana uzabyara? Dore uko watera inda y’umuhungu

Yanditswe: Saturday 21, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Guhitamo igitsina cy’umwana uzabyara kuri ubu birashoboka cyane rwose. Hari uburyo bwitabazwa mu mavuriro akora ibijyanye n’uburumbuke. Nubwo ubu buryo bwizewe neza 100% ariko burahenze si ubwa buri wese.

Sponsored Ad

Inkuru nziza ni uko hari uburyo busanzwe ushobora gukoresha ukaba wahitamo igitsina cy’umwana wifuza kubyara.

Ubu buryo bwakoreshejwe imyaka myinshi cyane gusa ntibwizewe 100%, bishobora kuba cg ntibibe, gusa nta byinshi bigusaba, nta mpamvu utabugeregeza.

Guhitamo igitsina cy’umwana uzabyara mu gihe abashakanye bakoze imibonano, amahirwe yo kubyara umuhungu cg umukobwa aba angana. Kwifuza igitsina runaka biterwa n’impamvu zitandukanye;

Umuco runaka, aho usanga umwana w’igitsina runaka ari we benshi bashyira imbere, Ku babyaye abana b’igitsina kimwe bakaba bifuza ikindi, Ku bashaka kwirinda indwara zimwe na zimwe z’akoko zibasira igitsina runaka n’ibindi.

Impamvu iyariyo yose wakwifuza igitsina runaka, tubibutse ko umugore atari we utanga igitsina. Ahubwo kubyara igitsina runaka biterwa n’umugabo, kuko umugore we yakira gusa.

Ubusanzwe umugore agira chromosomes (cg udutwaramurage, ugenekereje mu Kinyarwanda, utu duce nitwo tugena igitsina ndetse n’imiterere y’uwo mwibarutse) 2; XX naho umugabo akagira XY. Iyo X y’umugore ihuye na X y’umugabo babyara umukobwa naho X y’umugore yahura na Y y’umugabo bakibaruka umuhungu.

Dore Uburyo busanzwe ushobora guhitamo igitsina cy’umwana uzabyara

1. Igihe mukoreye imibonano mpuzabitsina

Intangangabo zivamo umukobwa (ubwo ni iza X), zirakomeye cyane kandi zishobora kubaho igihe kirekire, mu gihe mukoze imibonano mpuzabitsina iminsi mike mbere y’uburumbuke (ovulation), noneho mukifata ntimwongere gukora imibonano, amahirwe yo kubyara umukobwa ariyongera, kuko akenshi intanga zizavamo umuhungu ziba zapfuye.

Intangangabo zivamo umuhungu (ubwo ni iza Y), ziroroshye cyane gusa zirihuta cyane zikaba zagera ku ntangangore vuba. Gukora imibonano ku munsi w’uburumbuke bizakongerera amahirwe yo kwibaruka umuhungu.

Ibi ni ibyavumbuwe na dogiteri Shettles Landrum muri amerika, mu myaka ya 1960. Ubu bushakashatsi bwe buza bwuzuzanya n’ubwari busanzweho, bwo kureba ururenda rwo mu gitsina cy’umugore; iyo rweruruka kandi rworoshye byongera amahirwe yo kubyara umuhungu, mu gihe rukomeye cyane kandi rufashe byongera amahirwe yo kwibaruka umukobwa.

2. Kwifata k’umugabo iminsi mike mbere yo gukora imibonano

Kumara byibuze iminsi mike udakora imibonano mpuzabitsina byongera amahirwe yo kubyara umuhungu. Uko intangangabo ziyongera (bitewe no kudakora imibonano), niko intanga zitanga umuhungu arizo ziba nyinshi, bityo amahirwe yo kubyara umuhungu akaba ari hejuru kurusha umukobwa.

3. Ibyo kurya

Imyunyungugu iboneka mubyo kurya ufata igira uruhare runini ku mikorere y’umubiri ndetse n’uburyo insoro zikora.

Niba wifuza kubyara umuhungu, ukeneye kurya amafunguro akungahaye kuri potasiyumu (iboneka mu nyama, imineke n’ibindi)

Niba wifuza kubyara umukobwa, ukeneye kurya ibikungahaye kuri manyesiyumu (iboneka mu tubuto duto, soya, n’imboga rwatsi).

4. Uburyo mukoramo imibonano mpuzabitsina (position)

Position zimwe na zimwe (nk’umugabo guturuka inyuma cg umugore ari hejuru) zituma igitsina cy’umugabo kinjira cyane, zongera amahirwe yo kubyara umuhungu kurusha umukobwa.

Mu gitsina cy’umugore habarizwamo aside itorohera intanga zitanga umuhungu, gusa uko ugenda winjira imbere (ugana muri nyababyeyi) niko aside igabanuka. Iyo mu gihe mukora imibonano, igitsina cy’umugabo kibasha kugera kure, biha amahirwe intanga zivamo umuhungu kunyura ahantu hatari aside nyinshi kandi zikagenda urugendo ruto, bityo amahirwe yo kubyara umuhungu akiyongera.

Mu gihe igitsina cy’umugabo kitagera kure, biha amahirwe kwibaruka umukobwa.

Intanga zivamo umukobwa zishoboye kunyura nta nkomyi ahantu hari aside nyinshi, zikaba zagera ku ntangangore vuba, mu gihe izitanga umuhungu zapfuye.

Ubu ni bumwe mu buryo twabashakiye busanzwe wakwitabaza mu gihe ushaka kubyara igitsina runaka, ushaka gusoma birambuye hari igitabo kibivugaho, washaka mu masomero atandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa