skol
fortebet

Ibitabo 5 birimo inkuru mpamo wasoma muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Yanditswe: Wednesday 12, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihe u Rwanda n’Isi yose muri rusange bibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 hari ibitabo byinshi bitandukanye byafasha abanyarwanda kwiyubutsa amateka by’umwihariko nk’urubyiruko rutariho icyo gihe.

Sponsored Ad

Nubwo ari amateka ashaririye ariko hari abateye intambwe mu kuyahakana no kuyapfobya nyamara ababayeho muri icyo gihe basobanura neza uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, atari za nkuru z’ubushakashatsi ahubwo ari inkuru mpamo z’akaga bahuye na ko, amajoro baraye n’ibindi.

Usibye ubuhamya butangwa kandi Abanyarwanda bamaze gutera intambwe ikomeye yo kwandika ibitabo bigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi bitabo byandikwa n’abantu babaye muri aya mateka ni byo bigaragaza neza ubugome bw’indengakamere Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoranywe.

Kuri ubu hamaze kwandikwa ibitabo byinshi bitandukanye bivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 gusa muri ibyo twabateguriyemo bitanu byanditswe n’abanyarwanda babaye muri ayo mateka ndetse bisobanura neza inkuru mpamo y’urugendo rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

1.Not My Time To Die

Not My Time To Die ni igitabo cy’umwanditsi Yolande Mukagasana usanzwe uzwi mu kwandika ndetse no kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Not My Time To Die gikubiyemo ubuhamya bw’umubabaro bugaragaza uko Mukagasana yabuze umuryango we muri Jenoside ndetse n’ubwicanyi bw’indengakamere bicanwe.

2.Letf to Tell

Igitabo ‘Left To Tell Discovering God Amidst The Rwandan Holocaust’, cyanditswe na Ilibagiza Immaculée, kigaruka ku buhamya bw’uyu mwanditsi aho yagaragazaga inzira y’umusaraba yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iki gitabo, avugamo uburyo yarokotse Jenoside akihisha mu bwiherero bw’urugo rw’umupasiteri wari Umuhutu bari baturanye aho yamaze iminsi 91.

Yabanaga n’abagore barindwi bagenzi be. Ntibagiraga icyo banywa n’icyo barya. Amanywa n’ijoro yabaga ari kuvuga ishapure asaba Imana ngo imurinde gucumuzwa n’amage yari arimo.

Avuye muri ubwo bwihisho yasanze abo mu muryango we bose barishwe uretse musaza we umwe wigaga mu mahanga. Ilibagiza yaje guhura amaso ku yandi n’uwishe nyina n’abavandimwe be aramubabarira.

Igitabo “Left To Tell” cyashyizwe mu ndimi 17 hagurishwa kopi zacyo zirenga miliyoni ebyiri. Mu 2007, Umunyamerika Leslie Lewis Sword afatanyije na Edward Vilga yagikozeho umukino yise ‘Miracle In Rwanda’ umaze kwerekanwa ahantu henshi ku Isi.

Ilibagiza Immaculée yanditse ibindi bitabo nka “The Story Of Mary and Jesus in Kibeho: A Prophecy Fulfilled”, “The Station Of The Cross”, The Boy Who Met Jesus And Message For Humanity n’ibindi byinshi.

3.Ma mère m’a tué

Igitabo ‘Ma mère m’a tué’ cyanditswe na Albert Nsengimana. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari afite imyaka irindwi. Kigaruka ku buhamya bw’ibyo yanyuzemo mu gihe cya Jenoside aho nyina umubyara yagize uruhare mu rupfu rw’abavandimwe be na we agashaka kumwica.

Nsengimana yavutse mu bana icyenda kuri se wari Umututsi na nyina wari Umuhutu. Bari batuye mu cyahoze ari Komini Kabarondo, ubu ni mu Karere ka Kayonza.

Iki gitabo gikubiyemo ubuhamya buteye ubwoba bugaragaza neza uko Jenoside yateguwe mu buryo bukomeye kugeza aho umubyeyi yica umwana we nta mpuhwe na nke ashyizemo.

Muri iki gitabo Nsengimana agaruka ku buryo nyina umubyara yishe abavandimwe be aho yabashyiraga interahamwe zirimo na nyirarume ariko uyu akaza kurokoka uru rupfu.

Nsengimana avuga ko yanditse igitabo gisobanura uko yishwe na nyina ariko atamwishe byo kumuvanaho ahubwo yamwishe mu mutwe no mu marangamutima kuko atiyumvisha uko umubyeyi yahitamo kwihekura.

4.That Child is Me

Igitabo "That Child is Me" cyanditswe na Irakoze Claver wari ufite imyaka 11 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yanditse iki gitabo ashaka gushishikariza abantu kwigisha abana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gitabo umwanditsi agaragaza amateka mabi yanyuzemo atari akwiye kubona nk’umwana akaba ariho ahera asaba ko abakiri bato bakigishwa kugira ngo ibyabaye bitazasubira.

5.Moi, le dernier Tutsi

Igitabo ‘Moi, le dernier Tutsi’ cyanditswe na Habonimana Charles [Karoli] afatanyije n’Umufaransa Daniel Le Scornet, kigaruka ku mateka ashaririye yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

‘Moi, le dernier Tutsi’ bishatse kuvuga ‘Njye, Umututsi wa nyuma’ ni igitabo cy’amapaji 187, gikubiyemo inkuru mpamo y’ubuzima umwanditsi yanyuzemo muri Jenoside yamugize imfubyi, akanayiburiramo abavandimwe n’umuryango.

Habonimana wari ufite imyaka 12 muri Jenoside, yiciwe abe mu maso, abana n’Interahamwe ndetse akanaziherekeza mu bitero.

Igitabo cye yagitangiye agaragaza uko Jenoside ku musozi w’iwabo mu cyahoze ari Segiteri ya Mayunzwe, Komini Tambwe, Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Karere ka Ruhango, yatangiye nyuma y’iminsi 10 ahandi mu gihugu irimbanyije.

Muri iki gitabo yavuye imuzi amazina y’abiciwe ku musozi wa Nzaratsi wahimbwe ‘Kaluvariyo’ kubera umusaza wasomaga misa witwa Sebuyonde Léonard, wishwe akahabambwa nka Yezu.

Agaragaza uko batangiye kwihishahisha, ariko bakaza gufatwa n’Interahamwe zikajya kubicira kuri Kaluvariyo. Aho ni na ho yashingiye inyito yahaye igice cya mbere mu gitabo cye acyita ‘Calvaire’.

Mu gitabo cye yanditse ko yabonye ibyo amaso ye atari akwiye kureba ku myaka 12 gusa.

Hari ibitabo bitandukanye bigaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byaba ibyanditswe n’Abanyarwanda n’iby’abanyamahanga biboneye ibyabaye birimo "Rwanda Crisis", "Shacked Hand with Devils", "Life Laid Bare", "Rwanda 1991-1994" cyanditswe na CNLG n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa